Minisiteri y’Ibidukikije yatanze igihe ntarengwa ku nganda n’abafite ibikoresho bya pulasitiki mu bubiko

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 14 Ukwakira 2019 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko abafite ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu bubiko bwabo bagomba kubikoresha cyangwa kubicuruza bigashiramo mu gihe cy’amezi atatu mu gihe inganda zahawe imyaka ibiri yo kuba zatangiye gukora ibikoresho byemewe.

Iki cyemezo gishingiye ku itegeko, N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amashashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, riherutse gusohoka mu igazeti ya leta.

Mu bikoresho bya pulasitiki bibujijwe muri iri tegeko harimo amashashi yose, imiheha, amasahani, ibikombe, ibiyiko n’amakanya bikoreshwa inshuro imwe, ibipfunyikwamo ibiribwa n’ibindi bintu, ububiko cyangwa ibitwarwamo impapuro bikoze muri pulasitiki.

Ingaruka biteza ibidukikije birimo umwanda, gufunga inzira z’amazi, kugabanya ubushobozi bw’amazi bwo kwinjira mu butaka bigateza imyuzure. Nyinshi muri izo pulasitiki ngo zikorwa mu mavuta karemano atuma zitabora.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, yavuze ko ubu nta wemerewe gutumiza mu mahanga ibyo bikoresho ariko ko ibiri imbere mu gihugu babihaye igihe cyo gukoreshwa no gucuruzwa.

Ati “Ibikoresho byari byaraguzwe bicuruzwa mu maduka hirya no hino uyu munsi twabihaye amezi atatu. Ntitwavuga ngo umuntu ahite abyikuraho turabiha amezi atatu kugira ngo ababifite mu bubiko bacuruze birangire. Birasaba ko buri wese agenda akareba ingano y’ibyo afite mu bubiko kugira ngo tuzamenye ngo yarangiye ariko wenda n’ufite ibikoresho bikaba bizwi tuzareba niba hari ibisigaye turebe inama twajya, mu gihe byaba bitarangiye muri ariya mezi atatu ariko turizera ko bizaba byarangiye.

Yakomeje avuga ko inganda zakoraga ibyo bikoresho zo zahawe imyaka ibiri yo kuba zahagaritse kubikoresha.

Ati “Twagiranye inama zitandukanye kugira ngo turebe niba ibyo bakoraga bishobora gusimburwa n’ibindi, byemewe n’amategeko, cyangwa se niba bidashobotse tubijyemo inama turebe ukuntu bakwitegura badahombye. Ibyo byose twarabikoze turabazi n’ubu turacyabiganiraho bamwe bamaze no gutanga imishinga yabo yerekeranye n’uburyo bahindura ibyo bakoraga tukaba tucyiganira na bo ngo turebe uko twafatanya ngo bahindure bakore ibikoresho byemewe ku isoko kandi bitabagizeho ingaruka ziremereye.”

Abacuruza ibi bikoresho n’ababikoresha basabwe gushyiraho uburyo bwo kubikusanya nyuma yo kubikoresha hanyuma bigahabwa inganda zibikoramo ibindi bikoresho byemewe.

Hari ibikoresho bizakomeza gukoreshwa birimo ibyo kwa muganga n’ibipfunyikwamo ibiribwa n’inganda zibikora imbere mu gihugu ariko ababikoresha bakazajya babanza kubisabira uburenganzira bagaragaje uburyo bwo kubikusanya no kubiha inganda zibikoramo ibindi byemewe.

Harimo kandi nk’imifuka izamo ibicuruzwa nk’umuceri nyuma ikazakoreshwa mu gupfunyika ibindi birimo ibirayi n’amakara.

Ibitumizwa hanze bikazana na pulasitiki cyangwa bizipfunyitsemo, birimo telefoni, televiziyo, amashati n’ibindi byo bizashyirirwaho amahoro azajya avamo uburyo bwo kubikusanya no kubijyana mu nganda.

Iri tegeko riteganya ibihano ku bazanyuranya naryo kuko rigena ko umuntu ukora amashashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ayo mashashi n’ ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Utumiza ibyo bikoresho ahanishwa kubyamburwa no kwishyura ihazabu ingana n’inshuro 10 z’ibyo yatumije. Ubiranguza we ahanishwa ihazabu ingana n’ibihumbi 700 Frw kandi akabyamburwa.

Ni mu gihe ubicuruza atabiranguza ahanishwa ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 Frw kandi akabyamburwa.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko amahahiro yo ku bibuga by’indege atarebwa na ririya tegeko uretse ko naho amashashi n’ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bipfunyikwamo, byahakoreshejwe bitemerewe kuhasohoka.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ibidukikije yerekana ko ubu hakorwa toni zisaga miliyoni 300 za pulasitiki buri mwaka, hakiyongeraho za miliyari z’amacupa na miliyari eshanu z’amashashi ya pulasitiki.

Kimwe cya kabiri cya pulasitiki zikoreshwa zirajugunywa zigahinduka umwanda. Hatagizwe igikorwa mu kubigabanya mu 2050 inyanja zose zo ku isi hazaba harimo pulasitiki ziruta amafi.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, yavuze ko abazaba bataramara ibyo bafite mu bubiko bizaganirwaho hakarebwa icyakorwa
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), Eng. Collette Ruhamya, yavuze ko hari ibikoresho bizakomeza gukoreshwa ariko bisabiwe uburenganzira
Minisiteri y’Ibidukikije yatanze igihe ntarengwa ku nganda n’abafite ibikoresho bya pulasitiki mu bubiko bwabo

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza