Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid al-Fitr

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko kubera Umunsi wa Eid al-Fitr, uzaba ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020, kuwa Mbere ari ikiruhuko ku bakozi bose, yaba aba leta n’abikorera mu Rwanda.

Eid al-Fitr, ni Umunsi Mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, yatangaje ko nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya, cyane cyane mu ngingo ivuga ku mpurirane y’umunsi w’ikiruhuko rusange n’umunsi w’impera y’icyumweru, kuwa Mbere ari ikiruhuko kuko Eid al-Fitr, yahuriranye n’impera y’icyumweru.

Itangazo rya Mifotra rigira riti “Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo iramenyesha abakoresha n’abakozi bose mu nzego za leta n’abo mu nzego z’abikorera mu Rwanda, ko kuwa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, ari umunsi w’ikiruhuko kubera ko umunsi mukuru wa Eid al-Fitr,wahuriranye n’impera z’icyumweru.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .