Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster, yari itwaye abanyeshuri yakoze impanuka igeze mu masangano y’imihanda ku i Rebero.
Iyi mpanuka yakomerekeyemo abana 25 bahita bajyanwa kwa muganga kwitabwaho gusa ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Kenny Mugabo wari uri kongererwa amaraso muri CHUK yitabye Imana.
Minisitiri Dr Uwamariya abinyujije kuri Twitter yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rw’uyu mwana kandi ko yihanganisha umuryango we.
Ati “Tubabajwe bikomeye no kubura umwe mu bana bakoze impanuka ejo mu gitondo y’imodoka yari ibajyanye ku ishuri rya Path to success, Kenny Irakoze Mugabo.Twifurije umuryango we, inshuti n’abanyeshuri bagenzi be biganaga kwihangana no gukomera. Imana imuhe kuruhukira mu mahoro.”
Imodoka yakoze impanuka ifite imyanya 29 n’uwa shoferi wa 30, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yavuze ko iyi modoka yari ifite ibyangombwa byose birimo ubwishingizi, "contrôle technique" n’uburenganzira bwo gukora aka kazi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!