Minisante yiyemeje kurangiza ikibazo cy’abaturage bavaga mu bitaro bakabura uko bataha kubera ingendo zahagaze

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Mata 2020 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gukemura burundu ikibazo cy’abarwayi bari mu bitaro, bamaraga gukira ariko bakabura uko bataha kubera ko ingendo zahagaritswe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa 21 Werurwe 2020 nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko kubera intera icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gufata, imipaka yose ifunzwe, abadafite ibikorwa byihutirwa bagomba kuguma mu rugo.

Muri izo ngamba kandi harimo ko ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu nabyo bihagarikwa keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.

Ibi byagize ingaruka ku barwayi bamwe bavaga mu Ntara bajya kwivuriza mu bitaro birimo ibya CHUK, Masaka n’ibindi, kuko nyuma yo kwivuza bagakira baburaga uko basubira aho baje baturuka.

Umwe mu baturage wavuye mu karere ka Gatsibo ajyanye umwana mu bitaro by’i Kanombe, yagize ati “Nazanye umwana afite ikibazo cy’amara, amaze gukira mbura uko ntaha kuko imodoka zitemerewe gutaha.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko icyo bakoze nk’ubuyobozi ari uko bumvikanye ko ibitaro byo mu turere byajya byohereza abarwayi mu bitaro byo mu Ntara bifite inzobere z’abaganga, bagakomeza kuhavurirwa kubera ko ingendo zisa nk’izahagaze.

Gusa avuga ko ibi bitavuze ko hari abarwayi baba bakeneye ubuvuzi burenze, bisaba ko bajya mu bitaro bya CHUK cyangwa muri CHUB i Butare.

Yagize ‘‘Abo nabo imbangukiragutara zizajya zibatwara babavure, ikibazo cyari gihari ni ko iyo babaga bamaze gukira nta gahunda yari ihari yo kubatwara ngo basure iwabo, ubu ingamba twashyizeho ni uko ibitaro mu gihe byamaze kuvura umurwayi yakize, bikorana n’ibitaro byamwohereje bakohereza imbangukiragutara ikaza kumufata mu gihe ihari.’’

Lt Col Dr. Mpunga yabwiye RBA ko mu gihe iyo mbangukiragutara yaba idahari, Minisiteri y’Ubuzima yateganyije imodoka zizajya zifasha kugira ngo abarwayi bashobore gusubira iwabo batabanje gusiragira cyangwa ngo bategereze.

Ati ‘‘Nk’uko mubizi ubu akazi kenshi karahagaze mu gihugu, imodoka za leta ntabwo zirimo gukora, ariko niyo twaba dufite nke twakwiyambaza ibindi bigo bikadufasha umuturage ntarengane kandi yaraje kwivuza.’’

Yamaze impungenge abarwayi bari mu bitaro byaba CHUK cyangwa ahandi ko ingamba zo kubacyura zihari, kandi barimo gukorana n’ibitaro, polisi n’abandi kugira ngo aho bigaragara babafashe.

Yavuze ko nk’ibitaro bya Ndera, byari byagaragaje ko bifite abarwayi 20 bari barabuze uko bataha, ariko ubu bose bamaze kugera iwabo.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko guhera kuri uyu wa mbere, iki kibazo kitazongera kugaragara mu bitaro.

Hari abarwayi bazaga kwivuriza mu bitaro bakabura uko bataha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .