00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisante yasobanuye ikibazo cy’umubyeyi utwite wabyariye mu marembo y’ibitaro

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 13 Ukwakira 2021 saa 04:50
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ku makuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga y’uko hari umugore utwite warangaranwe n’abaganga ku bitaro bya Muhima, akabyazwa n’abandi bantu batari abaganga.

Aya makuru yatanzwe n’umuntu uvuga ko yari yagiye kuvuza umugabo we muri ibi bitaro, maze akabona umugore utwite abyarira hanze abantu bamureba, akabyazwa n’umukecuru bari begeranye nyuma yo kubwirwa n’abaganga kuba ategereje.

Yakomeje agira ati “Uwo mukecuru n’abandi bamama (ababyeyi) bafashe akabasi ko kuri kandagira ukarabe bagakururiramo agahinja, abantu basakuje abaganga baza kureba bamufasha ibisigaye.”

Nyuma y’uko aya makuru atangajwe, Radio na TV 10 babinyujije ku rubuga rwa Twitter basabye abantu kugira icyo bavuga kuri serivisi zitangirwa kwa muganga bahereye kuri uru rugero rw’ibyabaye ku bitaro byo ku Muhima.

Minisante yahise isubiza ivuga ko uyu mubyeyi yabyajwe n’abaganga kandi ameze neza.

Yagize iti “Uyu mubyeyi yageze ku bitaro bya Muhima aherekejwe n’umuforomo wo ku kigonderabuzima cya Muhima. Yabyajwe n’abaganga kandi bamubyaje neza. We n’umwana we ubu baratashye kandi bameze neza.”
Minisante yavuze ko uyu mubyeyi “kubyarira hanze byatewe n’uko yatunguwe n’ibise mu gihe umuforomo yari agiye kuzana akagare ko kumugeza muri maternité.”

Iti “ Ni ngombwa kumva ko icyemezo cyo guhita abyazwa ari cyo cyari gifite akamaro ko kuramira ubuzima bwa bombi kurusha kubanza kumugeza muri serivisi ya maternité.”

Ibi bibaye mu gihe hashize igihe gito iyi minisiteri ifunze ibitaro bitandukanye mu Rwanda nyuma y’uko bigaragaweho serivisi mbi, harimo ibitaro byigenga bya Baho Interational Hospital byahagaritswe muri Nzeri ndetse n’ibya MBC Hospital biherereye mu Biryogo mu murenge Nyarugenge byahagaritswe mu ntangiriro z’uku kwezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .