Minisante yasabye Rotary ubufasha mu kugeza amavuriro mu tugari

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Nzeri 2018 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane yakiriye mu biro bye Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Jérémie Mouyokani, baganira kuri gahunda bafatanyamo mu iterambere ry’ubuvuzi, anamusaba uruhare mu kugeza amavuriro hirya no hino mu Rwanda.

Guverineri Mouyokani, kuri uyu wa Gatanu yari aherekejwe n’Umwungirije mu Rwanda, ADG Rugera Jeannette.

Rotary ihuza abagiraneza batanga ubufasha mu ngeri zose z’ubuzima. Hari imishinga ikorana na Minisante mu gusigasira amagara y’abaturage.

Minisitiri Dr Gashumba Diane yatangaje ko yishimiye kwakira Guverineri wa Rotary no kuganira ku kwagura imikoranire.

Yagize ati “Ibiganiro byacu byibanze ku bufatanye bumaze imyaka myinshi. Bashyira hamwe abaganga bakabazana mu Rwanda cyane inzobere mu kubaga indwara z’umutima n’izindi.”

Umwiherero wa 15 w’abayobozi wafashe imyanzuro 13 irimo ko leta igomba gushyira imbaraga mu kwihutisha kugeza ivuriro ku rwego rw’akagari.

Muri Werurwe 2018, mu tugari 2148, utugera ku 1000 twari tumaze kubona amavuriro. Minisante igaragaza ko 83% by’indwara zivurirwa ku rwego rw’imirenge n’utugari.

Mu byo yaganiriye na Guverineri wa Rotary harimo kwihutisha gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi.

Minisitiri Gashumba yagize ati “Twaberetse ko muri iki gihe twifuza kubaka amavuriro mato mu gihugu no kuyageza mu tugari twose. Ni ubufatanye. Yabyishimiye (Guverineri) kuko azi neza ko u Rwanda rwegereje serivisi nziza abaturage kugeza mu rwego rwo hasi. Buriya arabiganiraho n’abandi bashakisha ubushobozi kuko ntabwo baba bafite ako kanya.”

Guverineri Mouyokani yashimangiye ko mu mishinga ya Rotary Clubs hakwiye kwimakazwa iy’ubuzima.

Yagize ati “Nijeje Minisitiri ko Rotary Clubs zo mu Rwanda zose zizakomeza kugira uruhare muri gahunda z’ubuzima. Abagize Rotary bagomba gukorana n’abaturage bakabera abandi icyitegererezo mu bikorwa bifasha mu gusubiza ibibazo bafite.”

“Tube icyitegererezo”ni yo ntego ya Rotary mu mwaka wayo watangiye ku wa 1 Nyakanga 2018, uzasozwa ku wa 30 Kamena 2019.

Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Rugera Jeannette, yatangaje uru ruzinduko rushimangira imikoranire bafitanye.

Yagize ati “Imishinga ihari mu buzima ni iyo guhugura mu buvuzi bw’ibanze iri mu byiciro bine. Hari abaganga b’inzobere batanga ubumenyi ku bacu mu buvuzi bw’ababyeyi bakibyara, abana bakivuka n’abantu bakuru.”

Rugera yatanze icyizere ku busabe bwo kubaka amavuriro hafi y’abaturage.

Ati “Kubaka amavuriro mato ni umushinga ukomeye usaba gukorerwa inyigo tukayiha Rotary International dufatanya mu mishinga isaba amafaranga menshi.”

Rotary yatangijwe mu Rwanda mu 1966. Imaze gutera inkunga ibikorwa byinshi birimo ibyo mu burezi, ubuvuzi, ibidukikije, amahoro n’ibindi.

Mu buvuzi yubatse ibyumba mu mavuriro arimo muri CHUK aho abamaze kubagwa indwara z’amaso baruhukira.

Mu 2014 yafashije abana 30 kujya kwivuza umutima mu Buhinde. Mu 2016, habazwe abarwayi barenga 200 muri CHUK bafite indwara z’amagufa, impyiko n’imiyoboro yazo, iz’amatwi, amazuru, mu mihogo n’izindi.

Mu 2017 inzobere z’abaganga b’Abahinde zavuye abarenga 50 barimo abarwaye kanseri zo mu bwonko.

Muri Kanama 2018, abaganga 50 bo mu bitaro 15 mu gihugu bahuguwe ku kwita ku ndembe zirimo ababyeyi n’abana bavukana uburwayi bukaze.

Bahuguwe ku bufatanye bwa Minisante, Rotary Club ya Williamsburg muri Amerika ibinyujije mu ya Kigali Gasabo. Aya mahugurwa yakurikiye ayo kwita ku nkomere n’abafite indwara zo mu mubiri yabaye muri Gashyantare 2018.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane yakiriye mu biro bye Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Jérémie Mouyokani, baganira kuri gahunda bafatanyamo mu iterambere ry’ubuvuzi
Guverineri Mouyokani yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yaherekejwe n'umwungirije Rugera Jeannette.
Guverineri Mouyokani yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba kuri uyu wa Gatanu
Guverineri Mouyokani aganira n'itangazamakuru nyuma y'ikiganiro na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba kuri uyu wa Gatanu
Minisitiri Dr Gashumba yasabye Rotary ubufasha mu kwegereza abaturage amavuriro
Uwungirije Guverineri Mouyokani mu Rwanda, Rugera Jeannette

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza