Minisanté ikomeje gukurikirana abantu bakize Coronavirus bagasezererwa mu bitaro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Gicurasi 2020 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima (Minisanté) yatangaje ko ikomeje gukurikiranira hafi abantu byagaragaye ko bakize Coronavirus bagasezererwa mu bitaro, hagamijwe kureba uko bahagaze ngo hato hataba hari ubwandu bakigaragaza bakanduza abandi.

Kuri uyu wa Gatanu umubare w’abamaze gusangwamo Coronavirus kuva umurwayi wa mbere abonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, wageze kuri 249 barimo ‘batandatu bashya’. Minisanté igaragaza ko muri abo, hamaze gukira 109, bivuze ko abakirwaye ari abantu 140.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko nyuma yo gupima abantu bikagaragara ko bakize, bakomeza gukurikiranwa harebwa niba nta bwandu bongeye kugaragaza, nk’uko bikunze kuvugwa mu bindi bihugu birimo iki cyorezo.

Yagize ati "Dufite amakuru yabo, turanabakurikirana by’umwihariko kuko ubushakashatsi kuri iyi ndwara bugenda butanga amakuru menshi atandukanye, natwe tugashaka kureba ku giti cyacu nko mu Rwanda niba abo bantu bagumye kubaho neza, tukaba dufite telefoni zabo, tuba dufite abo babana mu miryango ku buryo tubuze umwe ntitubura undi."

"Ndetse bamwe twongeye kubahamagaza kugira ngo tubasuzume turebe niba bakimeze neza, bagifite abasirikare mu mubiri bahagije bari bagaragaje umunsi basezererwa, ni ukuvuga ngo ni itsinda ry’abantu dukurikirana, abo twasezereye, nyuma y’iminsi 14 tumenya amakuru yabo, uko buri wese arangije icyiciro cy’iminsi 14 tugenda tumuhamagaza kugira ngo tumenye uko ahagaze."

Iyo basezerewe kandi basabwa gukomeza kwitwararika, bagakomeza kwambara udupfukamunwa n’amazuru ntibahite basubira mu bandi nk’ibisanzwe.

Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko mu baturage hagati nta cyorezo kirimo, bituma Guverinoma ifata icyemezo ko ingamba zo kuguma mu rugo zigomba koroshywa guhera ku wa 4 Gicurasi, ibikorwa bimwe by’ubucuruzi bigafungurwa uvanyemo ibihuriza hamwe abantu benshi, amashuri cyangwa ingendo zihuza intara.

Ikigo cya Kanyinya kivurirwamo abanduye Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .