Mininfra yasuye Nizigiyimana umaze imyaka isaga ibiri ahanga umuhanda wenyine (Amafoto)

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Intumwa za Minisiteri y’Ibikorwa remezo (Mininfra) n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), basuye Nizigiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Karongi, wabashije kubaka umuhanda mu gace atuyemo, ureshya ni kilometero 2.0 mu myaka ibiri n’amezi atatu.

Ni itsinda rigari ryagiye gusura uyu musore ukomeje kuvugisha abantu benshi kubera umuhate yagize wo guteza imbere aho atuye, agaharura umuhanda wenyine nubwo ugenewe abatuye ako gace kose, akabikora abyibwirije.

Mininfra yifashishije Twitter, yatangaje ko urugendo rwo gusura ibikorwa bya Nizigiyimana w’imyaka 23 kuri uyu wa Kane, rwari rugamije “kureba uko bimeze n’uburyo yafashwa ngo inzozi ze zuje ugukunda igihugu zigerweho.”

Yakomeje ivuga ko hari inkunga yijejwe nubwo itatangajwe.

Igitandukanye n’ibyari byatangajwe mbere ni uko byavugwaga ko amaze gukora umuhanda ureshya na kilometero zirindwi, ariko abayobozi basanze ari kilometero 2.051 zirimo metero 775 z’umuhanda yahanze mu Kagali ka Murambi n’izindi 1.276 yasiburuye muri Gashari.

Ni igikorwa yashimiwe kubera umuhate yagaragaje muri ako kazi, nubwo yabitangiye hari abatumva ibyo arimo.

Inkuru ye igitangira kumenyekana, abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bagaragaza ko uyu muhanda wazitirirwa Nizigiyimana Emmanuel nyuma yo kuzura.

Abayobozi ba Mininfra na RTDA basuye Nizigiyimana i Karongi
Bageze mu rugo kwa Nizigiyimana, bashima umuhate yagize
Uyu muhanda Nizigiyimana yawuhanze wenyine

Amafoto: Mininfra


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza