MININFRA n’ibigo biyishamikiyeho byatanze miliyoni 86 Frw zo kugura telefoni muri Connect Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Kanama 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’ibigo biyishamikiyeho byatanze sheki ya miliyoni 86 Frw zizifashishwa mu kugura telefoni zigezweho 1159 mu gushyigikira gahunda ya Connect Rwanda igamije kugeza smartphones ku Banyarwanda badafite ubushobozi bwo kuzigurira.

Iki gikorwa cyabereye kuri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 10 Kanama 2020.

Inkunga yatanzwe yakusanyijwe n’abakozi ba Mininfra n’ibigo biyishamikiyeho birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC), Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir), Ikigo Gishinzwe Indege za Gisivili (RCAA), Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege (RAC) n’Ikigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda (RMF).

Mininfra yatanze telefoni ihigura umuhigo wayo mu gushyigikira ubukangurambaga bwa Connect Rwanda; yari yemeye gutanga smartphones 730.

Telefoni zatanzwe mu gihe, Mininfra yatanze imirasire y’izuba n’uburyo bwo gucaginga telefoni.

Inkunga yatanzwe ingana na 86 903 541 Frw, azagura telefoni 1159 zo mu bwoko bwa MARA S, zihagaze 75 000 kuri buri yose.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Claver Gatete, yashimye abitanze bagakusanya umusanzu wo gutanga inkunga yo kugura telefoni.

Yagize ati “Ni inkunga y’abakozi ku giti cyabo. Babonye ko bakeneye gutanga umusanzu wabo mu kugura telefoni. Mugende mubabwire mujye kubashimira kuri iyo nkunga yatanzwe muri icyo gikorwa.’’

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimiye ibigo bitandukanye byatanze umusanzu wabyo muri Connect Rwanda.

Yagize ati ‘‘Uko tugenda tugera ku iterambere ryifashishije ikoranabuhanga twabonye ko hari ibindi bikoresho by’ingenzi, tuba dukeneye ko ingo zacu n’abanyarwanda bagira mu mibereho ya buri munsi. Telefoni ni imwe muri byo.’’

Yasobanuye ko Connect Rwanda yatangijwe mu kumvisha Abanyarwanda akamaro ka telefoni ngendanwa no kubereka ko zitahariwe igice kimwe cy’Abanyarwanda.

Yakomeje ati ‘‘Muri ibi bihe bya COVID-19, ikoranabuhanga riri kurushwaho gukoreshwa mu gushaka amakuru, turi gukangurira abantu gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura. Niba urugo rumwe rufite telefoni, hari serivisi babona kandi yabafasha. Igitekerezo ni uko buri rugo rwagira telefoni. Ikindi ni ugukomeza kwegereza wa muturage serivisi akeneye ku buryo telefoni twamuhaye imugirire akamaro.’’

Ku wa 20 Ukuboza 2019 nibwo MTN Rwanda yatangiye ubukangurambaga bwa Connect Rwanda, ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni bazatanga zigahabwa abadafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye, nibura imwe muri buri rugo.

Kuva icyo gihe ibigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo bahise batangira kwiyemeza izo bazatanga, abandi bakazitanga cyangwa bagatanga amafaranga yo kuzigura.

Kuva ku wa 13 Gashyantare 2020 nibwo telefoni zatanzwe zatangiye kugezwa ku baturage batishoboye. Kuva icyo gihe, hamaze gutangwa telefoni 4000 mu Turere tune twa Rutsiro, Nyabihu, Karongi na Ngororero.

Kuri ubu hamaze gukusanywa telefoni zisaga ibihumbi 44 zatanzwe zivuye mu bantu batandukanye binyuze mu bukangurambaga bwa Connect Rwanda.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko mu Rwanda habarirwa abantu miliyoni ebyiri n’ibihumbi 600 zidafite smartphones.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Claver Gatete, yashimye abitanze bagakusanya umusanzu wo gutanga inkunga yo kugura telefoni muri Connect Rwanda
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimiye ibigo byatanze umusanzu mu gushyigikira gahunda ya Connect Rwanda
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’ibigo biyishamikiyeho ku wa 10 Kanama 2020 byatanze sheki ya miliyoni 86 Frw zizifashishwa mu kugura telefoni zigezweho 1159 mu gushyigikira gahunda ya Connect Rwanda igamije kugeza smartphones ku Banyarwanda badafite ubushobozi bwo kuzigurira

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .