00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abishyuzwaga amafaranga yo gukosoza indangamuntu muri NIDA bagiye gusubizwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 13 September 2022 saa 11:12
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yatangaje ko hagiye gushakwa igisubizo cy’abaturage basabwa kwishyura ikiguzi cyo gukosoza indangamuntu zasohotse ziriho amakosa, nyamara nta ruhare babigizemo.

Serivisi yo gukosoza amakuru yo ku ndangamuntu yishyuzwa amafaranga y’u Rwanda 1500.

Muri rusange amakosa agaragara ku ndangamuntu z’abaturage hirya no hino mu gihugu arimo ajyanye n’amatariki y’amavuko atari yo. Mu ngendo abadepite baherutse gukora, iki kibazo bagisanze henshi.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2021, na yo yagaragaje ko ibibazo nk’ibi bigihari.

Abagera kuri 41 basanzwe bafite icyo kibazo, ariko ni bacye kuko atari abo mu gihugu hose. Hari nk’aho basanze handitse ko umuntu yavutse mu mwaka wa 9009; uwavutse mu wa 5202, uwavutse mu 4201 n’abandi, bikaba bishobora kuba byaratewe n’ikoranabuhanga ritameze neza.

Hari n’abantu banditswe ko bavutse ku itariki ya 1 Mutarama n’abo amazina yanditse nabi cyangwa aho yahinduwe, nk’uko byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, ubwo ikigo gishinzwe indangamuntu (NIDA) cyitabaga Komisiyo ya PAC.

Byagenze bite ngo abantu benshi bandikirwe ko bavutse ku ya 1 Mutarama?

Depite Ntezimana Jean Claude, umwe mu bagize PAC, yavuze ko hari abantu benshi bandikiwe ko bavutse ku itariki ya 1 Mutarama nyamara atari cyo gihe nyacyo bavukiye, asaba ko NIDA yazegeranya ayo makosa yose yakozwe, agakosorwa.

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha, yavuze ko ku bandikiwe ko bavutse ku ya 1 Mutarama, mu mpamvu zabiteye harimo kuba hari amwe mu mafishi yakoreshwaga yari ariho umwaka w’amavuko gusa.

Mukesha yavuze ko mu bihugu bitandukanye iyo imyirondoro y’abantu itangiye gushyirwa mu ikoranabuhanga hakaba hari amakuru abura, bahitamo gukoresha itari ya 1 Mutarama cyangwa iya 31 Ukuboza.

Ati "Icyo gihe mu Rwanda umwanzuro wafashwe ni uwo gushyira abantu ku ya 1 Mutarama, ariko iyo umuntu agaragaje ikindi kintu kiriho itariki nyayo turayikoresha kugira ngo dukosore. Hazarebwa n’uko amafaranga yo gukosora ibyo atasabwa nyiri indangamuntu."

Abadepite basabye ko iri kosa atari ryo ryonyine ryakurirwaho ikiguzi, kuko n’andi umuturage nta ruhare aba yayagizemo, bityo ngo ntakwiye kwishyuzwa iyo serivisi mu gihe agiye gukosoza.

Mukesha yavuze ko mu mabwiriza ya NIDA iyo umuntu afashe indangamuntu agasanga iriho amakosa, ako kanya agahita abigaragaza, ikosorwa nta kindi kiguzi asabwe.

Ariko iyo yayitahanye akayikoresha, akazayisubizayo nyuma agiye kuyikosoza, abyishyurira.

Depite Mukabalisa Germaine ati "Ubu se kuvuga ngo ni uko yayitwaye aba yarayicuruje ngo tuvuge ko yayungutsemo none nagaruke yishyure? Icya mbere cyo ni amakosa y’urwego, yayitwara, cyangwa atayitwara. Kandi ibyo ni byo bibazo biri mu baturage."

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko ikiguzi cyo gukosoza imyirondoro irimo amakosa ku ndangamuntu kidakawiye gucibwa umuturage, mu gihe atari we wagize uruhare mu makoza.

Ati "Keretse umuntu ashaka kongeramo irindi zina nibwo byasaba ko yishuzwa. Gukosora ikosa rigaragaye umuntu agifata indangamuntu, imbaraga bisaba si kimwe n’izakoreshwa mu gihe ikosowe nyuma y’imyaka ibiri?"

Depite Mutesi Anitha ati "Ni ibibazo biri ahantu henshi mu turere. Iyo urebye neza usanga amakosa atari ay’umuturage. Mwabitekerezaho mu buryo bwimbitse niba ari n’amabwiriza ahari, yashyizweho n’abantu."

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yavuze ko bagiye kwiga uko iki kibazo cyakemurwa.

Ati "Igitekerezo mutanze kuri iki kiguzi gishobora guterwa n’amakosa yakozwe mu kwandika amakuru tuzacyigaho, tuzashake inzira cyakemurwamo."

Ku yandi makosa yakozwe ku ndangamuntu, Mukesha yavuze ko byavuye ku miterere y’ikoranabuhanga ryakoreshwaga, aho byashobokaga ko umuntu ashobora kwandika itariki itarabaho cyangwa ya kera mu buryo bukabije ariko ngo byarakosowe.

Ikindi ni uko ubwo hatangizwaga gahunda yo kwinjiza imyirondoro y’Abanyawanda mu ikoranabuhanga mu 2007, hagiye habaho amakosa kubera ko byakozwe mu gihe gito cy’iminsi 90.

Icyo gihe kandi ngo nta buryo bwo gusubiramo bwabayeho, ngo harebwe kuri buri fishi bitewe n’uko byihutirwaga cyane.

Nubwo bimeze bityo ariko, uyu muyobozi yanavuze ko amakosa yose atakozwe mu gihe cyo kwinjiza amakuru mu mashini, kuko hari n’igihe ibyanditswe ari byo umuntu yabaga yaratanze.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda (wa kabiri iburyo) hamwe n'abandi bayobozi barimo uwa NIDA n'uwa RISA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .