MINICOM yashyizeho ibiciro ntarengwa by’amakara akomeje kuzamura ibiciro

Yanditswe na Habimana James
Kuya 28 Werurwe 2020 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minicom yasohoye itangazo rigaragaza igiciro umufuka w’amakara utagomba kurenza hirya no mu gihugu, ni mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza ko abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro, aho umufuka w’amakara hari aho ugura ibihumbi 20Frw.

Kuri uyu wa 27 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yasoye itangazo rivuga ko umufuka w’amakara utagomba kurenza amafaranga ibihumbi 12, muri ibi bihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Minicom yagaragaje ko ishingiye ku igenzura rimaze gukorwa ku masoko manini n’ahandi hakorerwa ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, hari aho bigaragara ko hari abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro ku biribwa n’ibindi, abandi nabo bagakoresha iminzani itujuje ubuziranenge, hakaba n’abatanga inyemezabuguzi zitajyanye n’ibyaguzwe.

Minicom yavuze ko ishingiye ku igenzura ryakozwe, ‘igiciro amakara aranguzwaho kitagomba kurenza 10,500 Frw kandi akagurishwa atarenze 12,000 Frw’.

Iyi minisiteri yavuze ko abacuruzi bagomba gukurikiza amategeko yavuzwe haruguru, ku buryo uzafatwa anyuranya na yo azahanwa n’ingingo ya 52 n’ingingo ya 55 zigize itegeko, rigenga ihiganwa no kurengera abaguzi.

Nubwo Minicom yashyize hanze iri tangazo, abaguzi hirya no hino mu gihugu baravuga ko abacuruzi bakomeje kuzamura amakara ku buryo bigeze abo biremerera umuguzi.

Umwe mu baturage utuye mu Mujyi wa Kayonza Intara y’i Burasirazuba, yabwiye IGIHE ko “Umufuka w’amakara ku wa Kane nawuguze amafaranga ibihumbi 16 Frw, ibi kandi niko bimeze no kuri Gaz kuko ubundi ibiro bitanu twabiguraga amafaranga ibihumbi bitandatu, ariko ubu turabigura amafaranga ibihumbi 10.”

Undi waganiriye n’iki kinyamakuru utuye mu karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi, yavuze ko ku wa Kane we yaguze umufuka w’amakara ku mafaranga ibihumbi 20 Frw, ku buryo abona ko hatagize igikorwa bishobora kubera ingorabahizi abaguzi.

Undi wo mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, yavuze ko umufuka w’amakara yawuguze ku mafaranga ibihumbi 17 Frw, ariko yabwiwe ko igiciro gishobora kugera ku mafaranga ibihumbi 20 Frw.

Ibi kandi niko bimeze ku wundi muturage wo mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, wabwiye IGIHE ko bitangaje kubona ikilo cy’amakara kigurwa ku mafaranga 500 Frw, mu gihe ntacyo cyamarira umuturage.

Kuva mu Rwanda hagera icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, hafashwe ingamba zitandukanye zo kwirinda ikwirakwira ryacyo, abaturage bose basabwa kuguma mu ngo.

Ibi byatumye hari abihutira guhaha byinshi byiganjemo ibiribwa ngo babe babifite mu ngo, ibintu byatumye abacuruzi bamwe bazamura ibiciro. Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (Minicom), yahise ishyiraho ubugenzuzi n’ibihano ku babikora ndetse ishyiraho ibipimo ntarengwa by’ibyo umuntu yemerewe guhaha.

Minicom yerekana ko kuva tariki 17 Werurwe kugeza tariki 25 Werurwe 2020, imaze guhana ibigo by’ubucuruzi n’abacuruzi 90 mu Mujyi wa Kigali, baciwe amande angana na 7 550 000 Frw, mu Karere ka Musanze na Muhanga hamaze guhanwa abacuruzi 63, baciwe amande angana na 1 195 000Frw.

Bisobanuye ko kuva Minicom yatangira igenzura muri iriya minsi, imaze guhana ibigo by’ubucuruzi n’abacuruzi 153, bakaba baraciwe amande angana na 8 745 000 Frw.

Amakara akomeje guhenda cyane hirya no hino mu bice by'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .