Minicom yashyizeho ibiciro ibiribwa bigomba kugurishwaho ku masoko no kuri za ’Boutique’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kamena 2020 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (Minicom), yashyizeho ibiciro ibiribwa bigomba kugurishwaho ku masoko no kuri za ’Boutique’ zitandukanye, isaba abacuruzi bose muri ibi bihe bidasanzwe kwirinda kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa byaba ibikorerwa imbere mu gihugu cyangwa ibitumizwa hanze.

Minicom yavuze ko ibi bitangajwe hashingiwe kuri raporo y’igenzura ryakozwe ku masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali na zimwe mu ntara, aho byagaragaye ko hari bimwe mu bicuruzwa byazamuriwe ibiciro bamwe mu bacuruzi bitwaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe bya Coronavirus.

Abacuruzi basabwe kumanika ibiciro ku buryo bigaragarira abaguzi, kwirinda gutanga inyemezabuguzi zidahwanye n’amafaranga bakiriye, kwirinda gukoresha ibipimo bitujuje ubuziranenge no gucuruza ibyarengeje igihe kandi bakirinda kubangamira abagenzuzi b’ubucuruzi mu gihe baje babagana.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kandi yasabye abaguzi kujya batanga amakuru ku izamuka rikabije ry’ibiciro, kugira ngo hafatwe ingamba zihuse, kandi ikibutsa abacuruzi ko uzafatwa anyuranya n’ibivugwa mu iri tangazo azabihanirwa hakurikijwe amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .