Ni amakuru yatanzwe ubwo hasozwaga umwitozo wo gusuzuma uko inzego zitandukanye zo mu Karere ka Rubavu ziteguye guhangana n’ibiza muri ibi bihe bikunze kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu.
Imyaka igiye kuba ibiri yuzuye, ibiza byashegeshe Intara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’Iy’Amajyepfo muri Gicurasi 2023 bigahitana abaturage 135, hangirika byinshi birimo ibikorwaremezo n’imitungo y’abaturage.
Umuyobozi muri MINEMA ushinzwe ubutabazi bwihuse no gusana ibyangirijwe, ACP. Egide Mugwiza yabwiye IGIHE ko ubu mu gihugu hose bashyizeho ingamba zo guhangana n’ibiza zirimo no kwimura imiryango irenga 800, bakajya kuyikodeshereza mu mezi abiri, kuko yari ituye ahashyira ubuzima bwayo mu kaga.
Ati “Mu gufasha abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga twarahabakuye, mu Rwanda hose twakodeshereje imiryango irenga 800 amezi abiri, ni ukuvuga ukwa Mata na Gicurasi."
Ibiza byo mu 2023 byashegeshe uturere turimo n’aka Rubavu birimo n’ibyakomotse ku Mugezi wa Sebeya wateje imyuzure idasanzwe bifatanyije n’inkangu.
Byishe abantu 28, bikomeretsa abaturage 50 mu gihe inzu 1.621 zangiritse bikabije ku buryo bisaba kuzubaka bundi bushya, izigera ku 1.758 zangirika igice ku buryo zasanwa, na ho izindi nzu 1.629 zisigara mu manegeka ku buryo zigomba kwimurwa aho zari zubatse.
Mu kwirinda ko ibyo byakongera kuba, ACP Mugwiza yavuze ko mu ntangiriro za Mata 2025 mu Karere ka Rubavu bahakoreye umwitozo wo guhangana n’ibiza no kureba uko inzego zose zifite aho zihuriye n’ubutabazi biteguye gufasha abaturiye Umugezi wa Sebeya.
Uwo mwitozo bawuteguye mu gufasha Akarere ka Rubavu kurebera hamwe ko inzego z’ibanze zikorana n’inzego z’ubutabazi, mu buryo buteguye, harebwa ibikoresho bafite, uko batangiye gutegura no kuburira abaturage, kugeza igihe ishobora kuba bakakira ubutabazi bwihuse ndetse bakaba banasubiza abaturage mu buzima busanzwe.
Ati “Nk’uko mubizi mu ntangiriro za Mata na Gicurasi ni bwo dukunze guhura n’imyuzure n’inkangu byiganza cyane muri iki gice cy’Uburengerazuba bw’Igihugu, by’umwihariko muri Rubavu. Umugezi wa Sebeya ukunda guteza imyuzure myinshi nubwo hari ingamba nyinshi zafashwe zo kugerageza gukumira no kurinda ko itatwara ubuzima bw’abantu.”
ACP. Egide Mugwiza kandi avuga ko bahora yiteguye guhangana n’ibiza aho byaba hose mu Rwanda, ibikorwa mu gutangira amakuru ku gihe, gutegura ibikoresho by’ubutabazi hamwe no kwimura abantu batuye mu manegeka.
Ati “Duhora twiteguye iyo turi mu bihe nk’ibi, n’uyu mwitozo ni ukwitegura kuko turimo kugira ngo abantu bahore biteguye kugira ngo niharamuka hagize ikiba babe bazi icyo gukora mu gihe gikwiriye, kandi natwe ibikoresho byo kuba byakwifashishwa birahari, by’umwihariko hano i Rubavu na Musanze dufite ububiko.”
Yavuze ko Leta yakoze byinshi mu gufata ingamba zo guhangana n’imyuzure ikomoka ku mugezi wa Sebeya, zirimo kubaka inkuta zo kubuza ko amazi yawo kongera gusandara akajya mu baturage, ndetse hubatswe n’urugomero rushobora gufata amazi rukayamarana amasaha menshi rukajya rurekura amazi ari mu rugero.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko mu baturage bagizweho ingaruka n’ibiza byibasiriye aka Karere muri Gicurasi 2023, ubu bagikodeshereza imiryango 740 ari na ko bamwe muri bo bagenda bubakirwa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!