MINEDUC yatanze ihumure ko ifungwa ry’amashuri ritazahungabanya ingengabihe y’amasomo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Werurwe 2020 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Mu kubahiriza ingamba za Minisiteri y’Ubuzima zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye mu Majyepfo y’u Rwanda batangiye gusubizwa mu miryango yabo.

Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko ku wa Gatandatu umuntu wa mbere mu Rwanda yagaragayeho Coronavirus, akaba ari Umuhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020.

Mu myanzuro yafashwe igomba kumara nibura ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ni uko insengero zifungwa, amasengesho akabera mu rugo, ubukwe bugahagarikwa ndetse abanyeshuri bagasubizwa mu miryango.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, abanyeshuri batangiye gutaha, ku ikubitiro igikorwa cyahereye mu Ntara y’Amajyepfo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye RBA ko mu rwego rwo kwirinda ko abanyeshuri bavuye ku mashuri bandura Coronavirus hashyizweho ama-site yihariye aho baza kwakirirwa batageze muri gare.

Yagize ati “Abanyeshuri barabanza kugera ku karere bakirwe, abana bataha hafi bashobora kwigeza mu rugo, ariko abataha kure, twakoranye n’inzego z’ibanze ngo bafashwe kugera iwabo.’’

“Turashishikariza ababyeyi kugera ku bana babo kuko tubizi ko bakubagana, hari abashobora kugera ku karere bakabanza bakavuga bati ‘reka mbanze njye kuramutsa kwa kanaka’ kandi si byo twifuza. Ababyeyi barasabwa gukurikirana, bakamenya igihe abana bahagerera. Aho bidashoboka, inzego z’ibanze zifite inshingano zo kubageza mu rugo.’’

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ishingiye ku ntera icyorezo cya COVID-19 kimaze gufata, mu rwego rwo kurushaho kukirwanya amashuri agomba gufunga guhera ku wa Mbere tariki 16 Werurwe, abakozi basabwa gutangira gukorera mu rugo aho bishoboka.

Dr Uwamariya yavuze ko aho abanyeshuri bahagurukira n’aho bururukira hashyizweho uburyo bwo kunoza isuku bakaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune n’imiti yica microbes.

Mineduc yijeje ababyeyi ko ifungwa ry’amashuri ntacyo rizahungabanya ku burezi bw’abana babo cyane ko n’ubundi bari begereje igihe cyo gusoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2019/2020.

Minisitiri Dr Uwamariya yatangaje ko gucyura abana bava ku mashuri ari igikorwa kiri gukorwa na Leta.

Ati “Nta mubyeyi cyangwa undi uwo ariwe wese ugomba gucibwa amafaranga y’urugendo rw’umunyeshuri.’’

-  Hatekerejwe ku ngamba zizatuma amasomo adahungabana

Mineduc yatanze ihumure ko iki cyemezo cyafashwe kitazahungabanya amasomo n’ingengabihe y’amashuri kuko n’ubundi bagombaga gutangira ibizamini ku wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2020.

Minisitiri Dr Uwamariya yakomeje ati “Ku bijyanye n’amasomo ntakiri buhungabanye kuko n’ubundi abanyeshuri bagombaga kujya mu biruhuko ku wa 3 Mata, ni ukuvuga ngo haburaga ibyumweru bibiri. Ababyeyi nabo babyumve ntabwo bacyuye indangamanota nk’uko bisanzwe ahubwo barataha bakomeze kwitegura ibizamini.’’

“Icyo badatahanye ni za ndangamanota kuko ibizamini byari bitarakorwa bivuze ko niba bageze no mu rugo si umwanya wo kurangara, ni ikiruhuko kirimo ni n’umwanya wo gusubira mu masomo kuko nibagaruka nyuma y’ibyumweru bibiri twabonye ko byose biri kugenda neza bashobora gusubira mu mashuri, icyo gihe bazagaruka bakora ibizamini ku buryo ntacyo bizica ku ngengabihe y’amasomo.’’

Yanavuze ko mu gihe bazaba bagarutse ku ishuri nta kizabuza ko bakora ibizamini.

Mu myanzuro yafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus harimo ko “amahuriro y’abantu benshi nk’imikino n’ubukwe bibaye bisubitswe. Abitabira imihango yo gushyingura nabo barasabwa kujyayo ari bake. Ibikorwa by’ubucuruzi na za resitora bizakomeza gukorwa hashishikarizwa ko hashyirwa intera ya metero byibuze imwe hagati y’abantu.’’

Minisante kandi yavuze ko ingendo zitari ngombwa zigomba kugabanywa, mu kwirinda ubucucike mu modoka zitwara abagenzi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko Umuhinde watahuweho Coronavirus yageze mu Rwanda avuye Mumbai ku wa 8 Werurwe, nyuma y’iminsi itandatu agira ibimenyetso byayo ajya kwivuza ku Bitaro bya Kibagabaga, ayikekwaho afatwa ibipimo, ibisubizo bigaragaza ko yarwaye.

Uwo muhinde usanzwe akorera rimwe mu mashami ya Loni mu Rwanda ngo yafashwe n’umuriro cyane ku wa 12 Werurwe, arakorora, agira ikibazo cyo guhumeka nabi, no gucika intege.

Yahise ashyirwa mu ivuriro ryakira abantu bafite Coronavirus aho ari kumwe n’umugore we ndetse n’umuzamu wo mu rugo babana na bo bari kwitabwaho ngo hasuzumwe niba atarabanduje.

Kuba uyu Muhinde ataratahuwe ageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, birashoboka ko hari abandi yanduje mbere yo kugaragaza ibimenyetso ku buryo hafashwe ingamba mu gushakisha uwo yahuye na we wese, basuzumwe banakurikiranwe.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuntu wese wagaragaza ibimenyetso bya COVID-19 birimo ibicurane, kugira umuriro, gukorora no kugorwa no guhumeka, yaguma mu rugo ahubwo agahamagara ku 114, kugira ngo ahabwe ubufasha bwose akeneye bidasabye ko akora ingendo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko abanyeshuri bakwandura Coronavirus hashyizweho ama-site yihariye aho baza kwakirirwa mu turere n'uburyo bw'ubwirinzi buranozwa
Abanyeshuri batangiye gusubizwa mu miryango yabo. Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko mu gihe icyorezo cya Coronavirus kizaba cyacogoye nibasubira ku mashuri bazahita bakora ibizamini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .