00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINEDUC yatanze gasopo ku bigo byatangiye guhimba amayeri ngo ‘Minerval’ ziyongere

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 September 2022 saa 02:27
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yaburiye amashuri yanze kubahiriza amabwiriza mashya agena amafaranga ntarengwa abanyeshuri bagomba kwishyura, avuga ko ababikora bagiye gufatirwa ingamba zikomeye.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki 18 Nzeri 2022, ubwo yahuraga n’abayobozi b’amashuri ya Leta atandukanye mu Mujyi wa Kigali, mbere y’iminsi mike ngo hatangire umwaka w’amashuri 2022/2023.

Ni inama yabaye nyuma y’iminsi mike Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ishyize hanze amafaranga y’ishuri ntarengwa ku banyeshuri biga mu bigo bya Leta mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Irere yavuze ko hari amakuru bamenye y’uko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri banze kubahiriza uwo mwanzuro, bagakomeza gusaba ababyeyi amafaranga menshi atandukanye n’ayo Mineduc yashyize hanze.

Muri iyi nama Irere yahagurukije bamwe mu bayobozi bavugwaho kwishyuza ababyeyi amafaranga arenze ayo Leta yemeje, ababaza impamvu babikora.

Bamwe mu bahagurukijwe bavuze ko hari abari bariyandikishije bakishyura mbere itangazo ritarasohoka, gusa bizeza ko bazaganira n’ababyeyi bakayasubizwa cyangwa abanyeshuri bakazayakomerezaho.

Irere yagize ati “Hari n’abandi batangiye gushaka uko bongera amafaranga binyuze mu bikoresho. Hari ikigo twumvise ngo kiri gusaba ibihumbi 20 Frw ku ikarita y’ishuri n’iy’imyitwarire. Ibi ntibikwiye.”

Abayobozi b’amashuri bagaragaje ko amafaranga ntarengwa bashyiriweho hari abo azagonga bitewe n’ibyiciro by’abanyeshuri bakira n’ibyo bakenera.

Bagaragaje nk’ibigo byakira abafite ubumuga, aho ibyo bakenera bihenze ku buryo mu mafaranga Leta yashyizeho adashobora kuvamo ibisabwa byose.

Irere yavuze ko hari uburyo bwashyizweho bwo kuzafasha amashuri nk’aya, nubwo atasobanuye uko bizakorwa.

Ati “Hari ibigo tuzi ko natwe bifite umwihariko tuzakomeza gukorana nabyo, usibye nibyo n’ibindi bigiye kuza bivuga ngo n’ubwo mutaturebye dufite umwihariko wacu na bo bemerewe kubitugezaho, bakaduha n’ingero zemeza ko bawufite.”

Bibaye ngombwa byavugururwa

Amabwiriza Mineduc yashyize hanze muri iki cyumweru, agaragaza ko ku munyeshuri wiga mu mashuri y’incuke n’abanza nta mafaranga y’ishuri agomba gusabwa uretse umusanzu w’umubyeyi ushingiye ku kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Uwo musanzu uhwanye n’amafaranga 975 Frw ku gihembwe, Leta ikazajya itanga 8775 Frw ku munyeshuri ku gihembwe.

Ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw’umubyeyi ntirugomba kurenga 19.500 Frw ku gihembwe naho ku wiga acumbikiwe uwo musanzu ntugomba kurenga ibihumbi 85 Frw.

Mu gihe hari ibindi byangombwa nkenerwa amashuri ashaka, umusanzu w’umubyeyi ntugomba kurenga 7000 Frw kandi nabwo bikemezwa n’inteko rusange y’ababyeyi bahagarariye abandi.

Abayobozi b’amashuri bamwe bagaragaje ko bishobora kuzagira ingaruka ku ireme ry’indyo baha abanyeshuri.

Irere yavuze ko byaba ari urwitwazo kuvuga ko bazagaburira abana ibidahagije, ngo kuko mu gutegura amafaranga y’ishuri ntarengwa, bifashishije inzobere mu mirire.

Ati “Turi gukora aya mabwiriza twakoranye n’inzobere mu mirire. Icyo batubwiraga, mu cyiciro cy’amashuri abanza abana baba bafite imyaka iyi n’iyi, dore ibyo bagakwiriye kuba barya […] kuvuga rero ngo turaza kubategeka menu, aha mwaba mukabije. Aha niho tugiye kugaragarira nk’abayobozi.”

Icyakora Irere yavuze ko kuba amafaranga ntarengwa yarashyizweho, bitavuze ko babonye hari ibikenewe kuvugururwa bitakorwa.

Ati “Mwibuke ko turi mu isuzuma ry’ibi bintu, niba mu gihembwe cya mbere ibi bipimo twatanze bidashoboka tuzagaruka mu gihembwe cya kabiri tubyigeho.”

Bamwe mu bayobozi bayobora amashuri abanza n’ay’incuke bagaragaje ko kuba 7000 Frw ababyeyi bazatanga yo atabareba bishobora kuzagira ingaruka mu mirimo y’amashuri.

Urugero batangaga ni urw’abakozi bateka, abazamu n’abandi badahembwa na Leta. Ubusanzwe aba bakozi bahembwaga n’amafaranga y’ishuri yabaga yarashyizweho n’ikigo bitewe n’ibyumvikanyweho n’ababyeyi.

Umwe mu bayobozi utifuje ko amazina ye amenyekana yavuze ko ibi bizabagora gutunga abakozi ariko badafite amafaranga yizewe yo kubahemba.

Ati “Ntituzi uko tuzabigenza kuko bahembwaga mu mafaranga abanyeshuri babaga batanze none ubu ntayo, kandi aba bakozi bagomba kubaho kandi bagahembwa ubuyobozi burebe uko buzabigenza kuko twe ntitwabyishoboza.”

Habimana Mitabu na we yagaragaje ko hari ibibazo bari basanzwe bakoresha amafaranga abanyeshuri batangaga gusa batizeye neza uko bizagenda mu gihe atari gutangwa.

Kuri iki kibazo Irere yavuze ko umusanzu Leta itanga ushobora kuvamo ibyo bifuza mu mashuri abanza n’incuke kandi ko izi ari intangiriro ni bidakunda hazarebwa ikindi cyo gukora.

Ati “Mu mashuri abanza n’incuke umusanzu wa Leta utangwa kuri buri munyeshuri ari mwinshi iyo urebye ukabara usanga birenga 95% y’amafaranga abanyeshuri bakagombye gutanga, ibi rero twabishyizemo ndetse hakiyongeraho nayo dusanzwe dutanga ni aho dutekereza ko bagomba kuyakura.”

Yakomeje ati “Ntitubereyeho ngo twatanze amabwiriza tugiye kwicara dutuze, nyuma y’aho azatangira gushyirwa mu bikorwa aho tuzabona imbogamizi tuzicara tuyahindure ni biba ngombwa.”

Irere yavuze ko nta muyobozi w’ikigo ukwiye kwaka amafaranga arenze ari mu mabwiriza yatanzwe kandi ko nta n’ukwiriye kugira ayo yakira mu ntoki, uzarenga kuri ayo mabwiriza azakurikiranwa.

Ati “Uzabirengaho ni yo mpamvu twashyizeho umurongo utishyuzwa 2028 wo kubitubwira ariko n’abatuzi twese nimero zacu ziba zizwi, baduhamagara bakatubwira aho bitameze neza. Umuyobozi uzabirengaho rwose azahanwa. Si ubwambere tubivuze tuzakomeza dufatanye.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko haganiriwe ku buryo aya mabwiriza agiye gushyirwa mu bikorwa ndetse no kureba uko ishyirwamubikorwa ryayo rizagenda.

Ati “Mu byaganiriweho harimo gushyira mu bikorwa ariya mabwiriza aherutse gusohoka y’amafaranga y’ishuri. Twabanje kureba uko byakorwaga tureba n’ahari imbogamizi kugira ngo tworoshye kubyumva no kubishyira mu bikorwa.”

“Dufite inzego zisanzwe zikora ubugenzuzi bw’amashuri n’abashinzwe uburezi mu nzego zitandukanye ubwo tugiye gufatanya n’abayobozi b’ibigo na komite z’ababyeyi, dukorane kugira ngo turebe uburyo bigenda bishyirwa mu bikorwa.”

Mu Mujyi wa Kigali kugeza ubu habarirwa amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta angana na 502, yigamo abanyeshuri basaga ibihumbi 370.

Irere Claudette yasabye abayobozi b'amashuri kwirinda kongera 'Minerval'
Amashuri yatangiye kurenga ku mabwiriza ya MINEDUC yihanangirijwe
Abayobozi b'amashuri bagaragaje ko amafaranga ntarengwa yashyizweho ashobora kuzaba make bakurikije ibyo basabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .