Mineduc yatangije gahunda izafasha abanyeshuri guhangana n’ibibazo by’Isi bifashishije ikoranabuhanga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 11 Gashyantare 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo batangije gahunda yihariye yo kwigisha Siyansi mu mashuri yisumbuye hifashishijwe ikoranabuhanga (Tech Enable STEM Teaching Program) izungura abanyeshuri ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo byugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.

Iyi gahunda yatangirijwe mu Ishuri ry’abakobwa rya Fawe riherereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 11 Gashyantare 2020, mu gushishikariza abakobwa kwiga amasomo ya siyansi.

Abanyeshuri babanje kumurika imwe mu mikoro bize irimo nk’uburyo bwo kuregera ibikoresho bikaza kwikoresha [Robotic] n’ibindi. Aha berekanye ubuhanga bwa robot ikora ibintu bitandukanye birimo kugenda, kwicara, guhaguruka inashobora kuvuga ibintu bitandukanye.

Uwase Divine, umwe muri abo banyeshuri yasobanuye ko ubwo buryo bushobora kwifashisha nko mu gutanga ubwunganiza mu bikorwa bimwe na bimwe usanga umuntu aramutse abigiyemo bishobora kumugiraho ingaruka, bikaba byakorwa na robot.

Ati “Ni ukuvuga ngo robot zirafungura ubwonko bwacu tukibaze igihe tutazifite ubundi buryo twakwifashisha bukora nkazo, bukadufasha mu bindi bintu dukora bya buri munsi.”

Ni igikorwa Minisiteri y’Uburezi ivuga ko kizafasha gushyira mu bikorwa gahunda y’imfashanyigisho ishingiye ku bushobozi yatangijwe mu 2015 ijyanye na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyerekezo 2050.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yagize ati “Twifuza gushyira imbaraga mu gukorana n’ibigo bitandukanye bifite ibikorwa by’ikoranabuhanga bidufasha gushyira mu bikorwa imfashanyigisho ishingiye ku bushobozi. Biri mu rwego rwo kubakira Abanyarwanda ubushobozi, bihereye mu mashuri yacu yaba abanza, ayisumbuye, ay’imyuga na kaminuza.”

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko muri uyu mushinga ifite abafatanyabikorwa batandukanye barimo Microsoft, Zora Robotics, Keza Education Future Lab, O’Genius Panda n’abandi.

Ni uburyo buzafasha abanyeshuri kugira ubumenyi, gusesengura no kugira ubumenyi bwo kwiyigisha cyangwa kwikorana imikoro umwe ku giti cye cyangwa mu matsinda.

Minisitiri Dr Mutimura yagize ati “Turahamya ko bizafasha abana bacu kwiga neza, gusobanukirwa no gushobora gukorana muri rusange, kugira ngo ejo n’ejo bundi bashobore ubwabo kwihangira umurimo no gufasha bagenzi babo kugira ngo u Rwanda koko rwaguke.”

Umuyobozi wa Keza Education Future Lab, Mutsinzi Antoine, yavuze ko bashinze ikigo kizajya gifasha abana biga guhera mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye, uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo biri mu muryango.

Ati “Ubona iriya robot twakoze, byose bijyanye n’ibyo biga muri siyansi ariko bikagira n’ibisubizo bizana mu muryango.”

Mineduc igaragaza ko iyo gahunda ihereye mu mashuri yisumbuye y’icyitegererezo 150 ariko ikazagezwa no mu yandi yose asaga 1500.

Minisitiri Mutimura yavuze ko iyi gahunda izafasha gushyira mu bikorwa imfashanyigisho ishingiye ku bushobozi mu rwego rwo kubakira Abanyarwanda ubushobozi
Mineduc yatangije gahunda izafasha abanyeshuri guhangana n’ibibazo by’Isi bifashishije ikoranabuhanga
Soeur Uwamariya Immaculée (ubanza ibumoso) na bagenzi be mu bitabiriye iki gikorwa
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo batangije gahunda yihariye yo kwigisha Siyansi mu mashuri yisumbuye hifashishijwe ikoranabuhanga
Ubwo abayobozi berekwaga n'abanyeshuri uburyo ikoranabuhanga ryakwifashishwa muri siyansi
Abanyeshuri berekanye ubuhanga bwa robot ikora ibintu bitandukanye birimo kugenda no kwicara
Aba banyeshuri bigishijwe uburyo baregera imodoka ikipakurura bifashishije mudasobwa
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yafashe ifoto y'urwibutso n'aba banyeshuri

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .