00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mineduc yatangaje itariki y’isubukurwa ry’amasomo muri Kaminuza no mu mashuri abanza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje itariki amasomo azasubukurirwaho mu turere yari yarafunzwe kubera gahunda ya Guma mu Rugo, aho ku mashuri y’icyiciro cya mbere cy’abanza, igihembwe cya Gatatu kizatangira tariki ya 02 Kanama 2021.

Bitangajwe nyuma y’aho Umujyi wa Kigali n’uturere umunani byari bimaze iminsi 15 muri Guma mu Rugo, ariko ku wa 30 Nyakanga 2021 Guverinoma y’u Rwanda igatangaza ko ikuweho guhera ku wa 1 Kanama 2021.

Itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara rivuga ko “Abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazatangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, tariki ya 02 Kanama
2021 nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’amashuri.”

Iyi Minisiteri yavuze ko ayo matariki areba abanyeshuri biga mu mashuri abarizwa mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twari twarashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ku mashuri Makuru na Kaminuza, abanyeshuri bazakomeza
kwiga uko bisanzwe. Icyakora ayo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na
Rutsiro azasubukura amasomo tariki ya 09 Kanama 2021.

Iyi minisiteri yakanguriye amashuri kubahiriza ingamba zose zigamije ikumirwa ry’ubwandu bwa Covid-19 kandi agashyiraho gahunda yo gufasha abanyeshuri bacikanywe (Catch up program) aho biri ngombwa.

Tariki ya 09 Kanama 2021 nibwo Kaminuza zo mu Mujyi wa Kigali no mu turere twari twarashyizwe muri Guma mu Rugo zizasubukura ibikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .