Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Mineduc yasohoye itangazo ry’uko mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, CHOGM, amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafunga.
Abanyeshuri biga bataha mu Mujyi wa Kigali bazakomeza gusubiramo amasomo bari mu ngo z’iwabo mu gihe abiga bacumbikiwe bazaguma mu bigo byabo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko iki cyemezo kigamije gufasha abanyeshuri n’abarimu kutagorwa n’ingendo zo kujya no kuva ku mashuri mu gihe cya CHOGM.
Ati "Ibi akaba ari ukugira ngo dufashe abanyeshuri ndetse n’abarimu gukora ingendo batabangamiwe muri iki gihe inama izaba irimo".
Twagirayezu yavuze ko itariki yo kurangiza igihembwe cya gatatu itazahinduka, izakomeza kuba itariki ya 15 Nyakanga 2022, ahubwo ikizahinduka ari uko amatariki y’ibizamini azigizwa inyuma ho icyumweru kimwe.
Abanyeshuri cyane cyane abakurikira gahunda ya Leta tariki 20-26 Kamena 2022, bagombaga kuba bari mu bizamini by’igihembwe cya gatatu bikorwa ari ikizamini kimwe mu gihugu hose.
Mineduc ivuga ko muri ariya matariki abanyeshuri bose bo muri Kigali bazaba bari gusubiramo amasomo yabo mu rugo hanyuma abo mu ntara hanze ya Kigali bo bakazakomeza bari ku ishuri, ariko na bo basubiramo amasomo, hanyuma ibizamini bikazatangira tariki 27 bikazarangira mu matariki atandukanye y’ukwezi gutaha.
Minisiteri y’Uburezi yavuze kandi ko izi mpinduka nta mpungenge zikwiye gutera ku myigire n’imitsindire y’abana kuko n’ubundi igihe cyo kwitegura ibizamini gisanzwe giteganyijwe.
Abanyeshuri basabwe gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo barangize umwaka neza, ababyeyi n’abarimu na bo bagafasha abanyeshuri gusubiramo amasomo no gukurikira ibizaba birimo kuba mu gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!