Mineduc yasabye ko abayobozi bazamura amafaranga y’ishuri uko biboneye bakurikiranwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yaburiye abayobozi b’amashuri ya Leta bazamura amafaranga yishyurwa n’ababyeyi uko biboneye, avuga ko ababikoze barenze ku mabwiriza yashyizweho bakwiye kubibazwa.

Mu ibaruwa yageneye uturere kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugène yabanje kugaruka ku ibaruwa yandikiwe uturere ku wa 9 Mutarama 2019, idusaba kumenyesha abayobozi b’amashuri ya leta n’afashwa nayo ko atemerewe kuzamura amafaranga y’ishuri inshuro ebyiri mu mwaka w’amasomo wa 2019.

Icyo gihe yavugaga ko abakeneye kuzamura amafaranga yishyurwa n’ababyeyi, agomba kugaragaza impamvu, akabiherwa uburenganzira n’inzego bireba.

Nyamara yakomeje ati “Raporo zo mu 2020 zigaragara ko amashuri amwe, arimo n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 kandi yiga ku manywa, yazamuye amafaranga inshuro ebyiri cyangwa eshatu z’amafaranga y’ishuri, hatagendewe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi.”

“Abayobozi b’amashuri batazubahiriza aya mabwiriza, bagasaba ababyeyi amafaranga mu buryo butaganiriweho nta n’impamvu zisobanura iryo zamuka, bakwiye kubibazwa.”

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, Minisitiri Dr Mutimura yabwiye abanyamakuru ko uburyo ibigo by’amashuri biri kongera amafaranga y’ishuri, hari impungenge ko mu minsi iri mbere hari ibigo bya Leta bitazongera kwigwamo n’abana bava mu miryango itishoboye.

Kugeza mu mpera za 2017, mu Rwanda hari ibigo by’amashuri yisumbuye 1,567 birimo ibya Leta 461 n’ibifashwa na Leta 871 nkuko imibare ya Mineduc yabigaragaje.

Minisitiri Mutimura avuga ko amashuri azamura amafaranga y'ishuri atabiherewe uburenganzira akwiye kubibazwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza