Mineduc yasabye itsinda rigenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu mashuri kuba maso

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yasabye itsinda ryashyizweho rishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu bigo by’amashuri, kutazirara kugira ngo hatazabaho ikwirakwira ry’iki cyorezo amashuri akongera gufungwa.

Ni umukoro bahawe kuri uyu wa 29 Ukwakira 2020, mu nama yahuje Umunyamabanga muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyaruguru, abayobozi b’Uturere tugize iyi Ntara n’abashinzwe uburezi mu Mirenge.

Yari igamije kurebera hamwe aho imyiteguro yo gutangira kw’amashuri igeze no kureba ibyaba imbogamizi muri iyi gahunda n’uko byakemurwa.

Hari hashize amezi agera kuri arindwi amashuri yose afunze mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Kuri ubu abanyeshuri batangiye gusubira ku mashuri mu gihe mu cyumweru gitaba aribwo mu myaka imwe n’imwe amasomo azatangira.

Ibigo by’amashuri byasabwe gukora ibishoboka byose mu gukurikiranira hafi uko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hanashyirwaho amatsinda arimo abayobozi b’ibigo, inzego z’ibanze n’iz’umutekano, abashinzwe uburezi mu Mirenge, abarimu, abaganga, komite z’ababyeyi n’abandi bazajya bagenzura ko yubahirizwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yasabye abazaba bagize iri tsinda kutazirara ku nshingano bahawe, ariko yongeraho ko bizashoboka neza ari uko n’ubuyobozi bubigizemo uruhare guhera aho umwana ava ajya ku ishuri kugeza aho yiga.

Ati "Igihugu cyacu kigeze aheza mu buryo bwo kwirinda Covid-19, hari amasomo twize ayo yose tuzakomeza kuyakoresha no ku mashuri, ariko icy’ingenzi ni ugukurikiza amabwiriza ari nayo mpamvu twahuriye aha ngo tubiganireho.”

“Ariko kandi hari itsinda twashyizeho (Tasks Force) rizajya rigenzura ku mashuri, bareba niba abana bakarabye, bambaye neza agapfukamunwa, niba bahanye intera isabwa, bakareba niba amakuru ahagije kuri iki cyorezo no ku kirinda abana bayafite"

"Ibi byose bikozwe neza amashuri azakomeza gukora neza nta mpungenge, icyo dusaba cyane iri tsinda ni ugukurikirana neza ibi bikorwa ntakwirara, bijyana no gutanga amakuru yose akenewe mu kwirinda, ibi kandi bizagenda neza abayobozi ku nzego zose, kuva aho umwana ava mu rugo kugeza aho yiga, bakabakurikirana bakumva ko bibareba, nibigenda gutya nta mpungenge zo gufunga amashuri tuzagira"

Bamwe mu bagize aya matsinda barimo abashinzwe uburezi mu Mirenge bavuze ko biteguye kubahiriza inshingano zabo, ku buryo amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ku bigo by’amashuri izashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Furaha Angelique ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gacaca yagize ati "Urebye ibigo byinshi byamaze kwitegura neza itangira ry’amashuri, igisigaye ni uko itsinda ryashyizweho ngo hakomeze kugenzurwa uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa ku bigo, twiteguye gukorana neza hagati yacu nk’uko twabisabwe, kugira ngo ifungura ry’amashuri ritazaba nyirabayazana yo kongera gukwirakwiza iki cyorezo byanatuma bongera kuyafunga"

Hakorimana Fabien nawe ati " Hari impungenge twabanje kugira mbere y’uko amashuri atangira ariko ubu zaragabanutse, hari aho badafite aho gukarabira bashatse za kandagirukarabe nyinshi bazaba bifashisha cyane ku bigo byo mu cyaro, ikindi ni ibigo byagiye byifashishwa mu kwita ku barwayi ba Covid-19 bakoreshaga ibikoresho byabo, naho batubwiye ko hazagurwa ibishya ibindi bikahavanwa, ubu igisigaye ni ukureba ko n’ibindi bidufasha gukomeza guhangana n’iki cyorezo byubahirizwa ku buryo tuzakumira ubwandu bushya mu mashuri"

Biteganyijwe ko mu gihe amashuri azaba yamaze gutangira, abanyeshuri bagera kuri miliyoni enye bazaba bari mu mashuri, ariyo mpamvu Minisiteri y’Uburezi isaba inzego zose guhagurukira guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19, kugira ngo hatazabaho kongera umubare w’abandura iki cyorezo byatuma hongera kubaho gahunda ya guma mu rugo.

Umunyamabanga muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Twagirayezu Gaspard, yasabye abo bireba gukurikiranira hafi uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa ku mashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .