Ni mu ibaruwa IGIHE yaboneye kopi, MINEDUC yandikiye ubuyobozi bwa École Belge de Kigali, burimo Richard Rwihandagaza usanzwe ari Umuyobozi w’Ababyeyi akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi na Delphine Vico usanzwe ari umuyobozi w’iryo shuri.
Iyi baruwa yohererejwe abo bayobozi kuri uyu wa 08 Mata 2025, ije nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda icanye umubano ndetse n’imikoranire n’u Bubiligi bijyanye n’uko iki gihugu cyakunze kuyobora icengezamatwara rigamije gukomanyiriza u Rwanda ku bafatanyabikorwa barwo.
Ikindi MINEDUC yashingiyeho n’itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RDB ryo ku wa 27 Werurwe 2025.
Icyo gihe RGB yabujije imiryango itari iya Leta yaba iyo mu gihugu na mpuzamahanga, ishingiye ku myemerere n’igamije inyungu rusange yanditse inakorera ku butaka bw’u Rwanda, kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Guverinoma y’u Bubiligi cyangwa ibigo biyishamikiyeho.
Muri iyi baruwa MIDEDUC irakomeza iti “Turabagira inama yo gutangira gutegura ibikenewe byose kugira ngo mwimukire ku bundi buryo bw’imyigishirize muzakoresha mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026.”
MINEDUC yijeje iri shuri ko izakomeza kurifasha muri uru rugendo rwo guhindura imikorere, ryiyomora ku myigishirize y’Ababiligi.
École Belge de Kigali yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1965. Mu 2018 yavuze mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali rwagati yimukira mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu buryo bwo kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Umujyi.
Nko mu 2022/2023 ryigagamo abanyeshuri barenga 500 bigishwa n’abarimu 45.
Aya mashuri azwi nka École Belge aboneka mu Rwanda, mu Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Maroc.
Itangazo RGB yatanze ku wa 27 Werurwe 2025 yakomeje ivuga ko nta nkunga, ubufasha, impano n’umusanzu mu by’amafaranga bigomba kwakirwa biturutse kuri Guverinoma y’u Bubiligi n’ibigo byabwo, ibibishamikiyeho na gahunda zabwo zinyuranye.
Kuri byo harimo inkunga ku ngengo y’imari, gushyigikira imishinga, ubufasha mu bya tekinike byatangwaga n’amafaranga yishyurwaga anyujijwe ku bindi bigo n’ibindi bitandukanye.
Uru rwego rufite imiyoborere mu nshingano, rwakomeje rutangaza ko uzanyuranya n’ayo mabwiriza azahanwa bikomeye.
Mu bihano biteganyijwe harimo kuba umuryango ushobora guhagarikwa cyangwa kwamburwa uburegangiza hakurikijwe amategeko agenga imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere n’ibigo.
Hari n’ibindi byemezo bishobora gufatwa ku bigo bizagaragara ko byatesheje agaciro iri tegeko kandi ko ryashyizweho hakurikijwe amategeko abigenga.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!