MINEDUC yamaganye ‘ivangura’ mu mashuri abanza gupima abakobwa ko badatwite

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko iri gukora ubugenzuzi mu mashuri kugira ngo aho bapimisha abanyeshuri b’abakobwa ko badatwite bihagarare, nyuma y’uko hari amashuri amwe avuzwemo iki gikorwa.

Gupima abanyeshuri bamwe ko badatwite ni igikorwa cyavuzwe mu mashuri atandukanye, arimo kwitegura kwakira abanyeshuri nyuma y’amezi arindwi amashuri afunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Mu butumwa Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara, yatangaje ko ibi bikorwa byo gupima abanyeshuri ko badatwite ari ivangura.

Yakomeje iti "Igikorwa cyo gusaba abanyeshuri b’abakobwa icyemezo kigaragaza ko badatwite kugira ngo bemererwe kwiga ni ivangura kandi nta shingiro bifite. MINEDUC iri gukora ubugenzuzi mu mashuri kugira ngo aho bikorwa bihagarare.”

Mu bagaragaje ko bapima abakobwa bagiye kwinjira mu masomo, harimo ikigo Blue Lakes International School giherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, cyigisha hagendewe kuri porogaramu mpuzamahanga y’amasomo.

Mu butumwa umuyobozi wungirije w’iri shuri Bhumika Saxena yahaye ababyeyi mbere y’uko abana basubira mu masomo bigira imbere ya mwalimu nyuma y’igihe bakoresha ikoranabuhanga, harimo kubashimira ubufatanye bagaragaje mu bihe bikomeye bya COVID-19.

Gusa yakomeje ati "Ubuyobozi bw’ishuri burasaba abanyeshuri b’abakobwa kugaragaza icyemezo cy’uko badatwite cyatanzwe n’umuganga wemewe mu gihe bazaba bagaruka ku ishuri."

Umuyobozi wa Lycée de Kigali, Martin Masabo, avuga ko iri shuri ryo ridapima abakobwa baryo, kuko asanga byaba bitandukanye n’uburenganzira bw’abana b’abakobwa.

Yagize ati “Ni abanyeshuri, ari umukobwa, ari umuhungu, nicyo gituma bose bitwa abanyeshuri. Iyo utangiye rero ngo aba bakorerwe batya, abandi ntibakorerwe batya, urumva ni ivangura. Kereka hari gahunda yo kuvunga ngo turebe ko abana twabapima. Ariko se turabapimira iki, tugamije iki?”

Yavuze ko hari ubwo abana bashobora gupimwa wenda ari nka gahunda yo gusuzuma indwara runaka, ariko ngo ku bijyanye no gutwita ho umwana aba abizi, kereka ushaka kumwirukana nk’uko byigeze kuba mu myaka yashize, cyangwa mu buhugu bimwe bigikorwa gutyo.

Yakomeje ati “Ariko ubundi gahunda ihari ni uko n’uukobwa utwite, hari ubwo yakwiga. Iyo ubonye atari mu bushobozi bwo kwiga arataha, yarangiza akazagaruka, atanagarutse aho ajya n’ahandi. Ubundi adafite ikibazo, umwana ni we ubyiyumvamo [niba yakomeza kwiga].”

Iki cyemezo cyo gupima abakobwa ko badatwite cyamaganwe n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko kibangamiye abana b’abakobwa bashobora kuba batwite, mu gihe atari bo bitera izo nda.

Minisiteri y'Uburezi yasabye ko nta mukobwa uzongera gusabwa gupimwa ko atwite igihe agiye kwiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .