Mineduc yahumurije ibigo by’amashuri bifite ikibazo cy’abarimu bake

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Gashyantare 2020 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura yavuze ko batazemera gukoresha abarimu badafite ubushobozi kugira ngo bagwize imibare y’abarimu bakenewe asaba ibigo by’amashuri bidafite abarimu bose kwihangana kuko icyo kibazo kizakemuka mu minsi mike.

Hashize iminsi abayobozi b’ibigo by’amashuri n’uturere bagaragaza ikibazo cy’abarimu bake hirya no hino ku bigo by’amashuri. Urugero nko mu ntara y’Iburasirazuba uteranyije abarimu bose babura ku bigo basaga 1500. Akarere ka Kirehe niko kabura abarimu benshi aho gakeneye abarimu 405.

Ibi ngo biri kudindiza imyigire y’abanyeshuri ku bigo bimwe na bimwe kuko hari ibigo usanga bibura abarimu nka batatu, bane, bigatuma imyigire y’abana itagenda neza.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Kayonza Bisangwa Emmanuel yabwiye IGIHE ko nko mu mashuri abanza bafite ikibazo cy’abarimu 60. Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo ngo basabye abayobozi b’ibigo gushaka abanyabiraka baba bigisha abana mu gihe barindiriye ko leta ibaha abarimu.

Ati “ Muri rusange hari abarimu tubura bo mu mashuri abanza nka 60 barenga mu Karere, ingaruka ziri kuboneka ku bigo kuko twabasabye gushyiraho abahemberwa ku masezerano bakaba babahemba ku mafaranga y’ikigo mu gihe tugitegereje abarimu bashya minisiteri izaduha. Amafaranga yo kubahemba afatwa ku y’ikigo yagakoze ibindi bikorwa.”

Yavuze ko barakora ibishoboka ikibazo kigakemuka vuba.
Iki kibazo ngo minisiteri y’uburezi yari yabijeje ko kizakemurwa mu ntangiriro z’iki gihembwe ariko siko byagenze kuko abakoze ibizami hirya no hino mu turere abenshi batabashije kubitsinda nkuko bikwiriye iyo myanya irongera isubizwa ku isoko bituma amashuri menshi kugeza ubu hari amasomo adafitiye abarimu.

Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura yavuze ko mu minsi ishize batanze ibizami benshi bakabitsindwa, bigatuma iyo myanya isubizwa ku isoko.
Ati “ Abarimu barahari, aho bataragera ni aho gushaka abakozi byabaye abakoze ibizami bagatsindwa. Ngira ngo mwabonye ko twavuze ko niba warize uburezi ariko baguha ikizami cy’inyigisho runaka ugomba kwigisha ntugitsinde ufite intege nke. Ni byiza ko twareba n’abarimu bafite ubushobozi muri izo nyigisho noneho bakigisha neza.”

Dr Mutimura yakomeje avuga ko kuba hari aho abarimu bataraboneka bishobora kuzabagiraho ingaruka ariko ngo nta kundi bagomba gushaka abarimu batanga umusaruro.

Ati “ Ingaruka zo zirahari ariko ntabwo twakwirengagiza ko igihe ari kinini abarimu badafite ubushobozi bahari, ni nayo mpamvu dufite abarimu badakora neza. Nttabwo rero twagumya kubarekeramo umwaka wundi, uwa kabiri, uwa gatatu ngo turebe imibare gusa leta itange amafaranga kandi koko nta musaruro bibyara, ntabwo twabyihanganira.”

Mu mwaka ushize hirya no hino mu gihugu abarimu bakoze ibizami by’akazi birangira bamwe babitsinzwe imibare y’abakenewe itabonetse. Nko mu Karere ka Kayonza bari bakeneye abarimu bo mu mashuri abanza barenga 120 ariko abatsinze ibizami ni 55, mu Karere ka Rwamagana naho abakoze ibizami mu kwigisha Ikinyarwanda n’icyongereza mu cyiciro rusange byarangiye nta n’umwe utsinze.

Mineduc yijeje ko ibigo bidafite abarimu bizababona vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .