Igenzura rya MINEDUC ryakozwe hagati ya Kanama na Nzeri uyu mwaka ubwo hatangazwaga ko amashuri agiye gukomorerwa, abanyeshuri bakongera kwiga.
Ryakozwe ngo harebwe uko amashuri yiteguye kwakira abanyeshuri bijyanye n’ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yabwiye IGIHE ko aya mashuri yafunzwe nyuma y’igenzura ryakozwe harebwa uko yiteguye.
Ati “Nyuma ya Guma mu rugo hari amashuri menshi yagizweho ingaruka, kuba ibikorwa byarahagaze, nta wujya ku ishuri, nta wutanga amafaranga y’ishuri n’ibindi nk’ibyo. Twaravuze tuti muri iki gihe tutabwira abanyeshuri ngo musubire ku ishuri, tutigeze tunareba ese amashuri yacu ahagaze ate?’’
Nyuma y’igenzura, amashami yo mu bigo by’amashuri 20 niyo yafunzwe kuko yasanzwe afite ibibazo bijyanye n’ireme ry’uburezi.
Yakomeje ati “Amashuri twaretse ngo akomeze akore nayo sinavuga ko yujuje ibyo twifuza 100% ariko hari ibyo utashoboraga kwihanganira cyane cyane ibigendanye n’ireme ry’uburezi.’’
“Abo bana barigira he, aho bigira hameze hate, muri iki gihe cya COVID-19 tuvuga iby’isuku, ibyo guhana intera, ukagenda ukagera ku masomo ubwayo, ntushobora kwigisha ubumenyi ngiro utagira workshop, ese yo irimo iki, ese abarimu ufite bahuguriwe ibyo bigisha, bafite izihe mpamyabushobozi, ese barabyemerewe, ese mu buryo bwo kwigisha hakurikijwe ibyo umuntu ashoboye aho kuba ubumenyi gusa, bafite ayo mahugurwa, barayahawe?’’
Irere yavuze ko basanze badakwiye kubeshya Abanyarwanda ko bakomeza kwiga muri ayo mashuri nyamara yugarijwe n’ibibazo bikomeye.
Ati “Twasanze hari amashuri ari ahantu henshi hatandukanye mu gihugu hirya no hino, tudashobora kubeshya Abanyarwanda cyangwa abanyeshuri ngo tubabwire mukomeze mwigire aha kandi natwe twabonye ikibazo.’’
MINEDUC yahagaritse amashuri 15 ariko andi atanu ntiyigeze asaba kongera kwemererwa kwigisha ngo asurwe, agenzurwe hasuzumwe niba yujuje ibisabwa abone kongere gufungura.
Yavuze ko ba nyir’amashuri n’uturere aherereyemo bamenyeshejwe icyemezo bafatiwe ku gihe ubwo igenzura ryamaraga gukorwa.
Yakomeje ati “Uyu munsi twabonye ari ngombwa ko hagize nk’uwaba yarirengagije icyemezo cyafashwe, urutonde reka turushyire hanze, abanyeshuri n’ababyeyi bamenye icyo gukora.’’
Amashuri yafunzwe ni ayo mu turere dutandukanye tw’igihugu, azongera kwemererwa kwakira abanyeshuri mu mashami atandukanye amaze kuzuza ibisabwa.
Minisiteri y’Uburezi yamenyesheje abanyeshuri bazakomeza kwiga mu mashuri yafunzwe ko batazakora ibizamini bya Leta cyangwa se ngo basinyirwe impamyabushobozi zabo. Ba nyirayo basabwe kwegera ubuyobozi bwa Mineduc ngo abanyeshuri bayigagamo bafashwe kubona ibindi bigo.
Abanyarwanda bibukijwe kuzirikana ko mbere yo kugana amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro bakwiye kubanza kumenya ayemewe, anafite ibyangombwa mbere yo koherezayo abanyeshuri.
Urutonde rw’ibigo by’amashuri yigisha Imyuga n’Ubumenyingiro byemewe ruboneka ku turere no ku rubuga rwa Minisiteri y’Uburezi arirwo www.mineduc.gov.rw.
Urutonde rw’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yemewe mu mwaka wa 2020/2021 ruriho 193 mu gihugu hose. Biteganyijwe ko ruzajya ruvugururwa buri mwaka rutangazwe mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira.
Mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’Uburezi mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, MINEDUC iramenyesha ababyeyi n’abanyeshuri ko hari amashami yo mu bigo by’amashuri 20 akurikira ahagaritswe hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe. pic.twitter.com/7NTVvhaLXM
— Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) December 18, 2020



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!