00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mineduc yaburiye abayobozi b’ibigo bakomeje kwaka ababyeyi amafaranga y’ishuri y’umurengera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 01:46
Yasuwe :

Ababyeyi bafite abana biga muri amwe mu mashuri ya leta batangaje ko hari ibigo bikomeje kubasaba amafaranga y’ishuri nk’ayo batangaga mbere y’amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Uburezi agena igipimo ntarengwa.

Ni ibitangazwa mu gihe umwaka w’amashuri wa 2022/23 uzatangira kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, aho mashuri yose ya Leta n’afatanya na leta ku bw’amasezerano yashyiriweho amafaranga y’ishuri ntarengwa.

Muri izo mpinduka zakozwe na Mineduc, umunyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw’umubyeyi ntirugomba kurenga ibihumbi 19.500 Frw ku gihembwe naho ku wiga acumbikiwe uwo musanzu ntugomba kurenga ibihumbi 85Frw.

Ku rundi ruhande ariko, hari ibigo bya leta bikomeje gukora ibinyuranyije n’aya mabwiriza ya Mineduc, aho ubuyobozi bwabyo bwakomeje gusaba amafaranga y’umurengera.

Nka ‘Babyeyi’ yo ku Ishuri rya GS Remera Catholique, igaragaza ko mu bisabwa abiga mu mashuri abanza mu gihembwe cya mbere harimo 975Frw y’ifunguro rya Saa Sita , ibihumbi 15Frw byo kugura impuzankano, ibihumbi 6Frw yo kugura umwenda wa siporo ndetse n’ibihumbi 6Frw byo kugura umwenda w’imbeho.

Amafaranga yose hamwe umubyeyi asabwa kwishyura mu gihembwe cya mbere ni 27, 975Frw, ubaze igiteranyo nk’uko bigaragara kuri iyi ‘Babyeyi’ abaturage bagaragarije RBA dukesha iyi nkuru.

Ni mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye bo bazajya bishyura ibihumbi 60Frw arimo ifunguro rya Saa Sita rya 19,500Frw, impuzankano ya 19,000Frw, umwenda wa siporo wa 7500 Frw, umupira w’imbeho wa 9500Frw, ikarita y’ishuri 1000Frw, ubwishingizi bwa 1200Frw, ikarita y’imyitwarire ya 1000Frw ndetse n’ibikoresho byo kumeza bya 1500Frw.

Umwe mu babyeyi barerera kuri iri shuri rya GS Remera Catholique riherereye mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Batubwira ko uko byagenda kose ayo mafaranga agomba gutangwa yose.”

Uwitwa Mukampunga Cécile yagize ati “Ni ukuvuga ngo baravuga ngo muze mwese badodeshereze hamwe, bamwe kandi ntabwo banganya ubushobozi n’abandi. Harimo uwabasha kugenda akaba yabona agakabutura k’amafaranga ibihumbi bibiri, akaba yaza agasanisha n’abandi. Ibyo ntabwo babyemera.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko Leta izakurikiranira hafi aya mabwiriza ndetse abatazayubahiriza bazahagurukirwa bagahanwa.

Ati “Usaba ibiri hanze y’ibikoresho twashyize hanze kiraba ari ikibazo. Ibyo bintu wari uvuze ngo ‘Boîte Mathématical’ […] niba umubyeyi we ubwe atari kubiha umwana ngo abijyane ku ishuri, ishuri rikaba ari ryo ririmo kubisaba ku ruhande, ayo ni amashuri agomba guhagurukirwa agahanwa.”

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri, baravuga ko amavugurura Leta yakoze atanga icyizere ko abana bari barataye ishuri bazagaruka.

Hari ibigo by'amashuri bikomeje gusaba ababyeyi amafaranga y'ishuri y'umurengera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .