Mineduc isanga uburyo agahimbazamusyi k’abarimu gatangwamo bikwiye guhinduka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Mutarama 2019 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yavuze ko abarimu bose badakwiriye guhabwa agahimbazamusyi.

Yavuze ko ababyeyi ari bo bakwiriye kugena uhabwa agahimbazamusyi bitewe n’umwarimu ukora inshingano ze neza.

Hashize igihe mu bigo by’amashuri yaba abanza n’ayisumbuye hatangwa agahimbazamusyi kagamije kongera umurava w’abarimu.

Nubwo gatangwa, ntabwo ari itegeko rya Minisiteri y’Uburezi gusa ishimangira ko bikwiye gukorwa ku bwumvikane n’ababyeyi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Dr Munyakazi yavuze ko agahimbazamusyi atari kabi ariko ngo uburyo gatangwamo kuri ubu bukwiye guhinduka.

Ati “Ishuri ryashyiraho amafaranga agamije guhimbaza umusyi w’umwarimu wakoze neza, ibyo bitanga imbaraga ku mwarimu ukora neza kugira ngo akomeze akore neza ariko agahimbazamusyi gashyizwe muri rusange karangira gahawe na wa mwarimu w’umusinzi, karangira gahawe na wa mwarimu ukora rimwe mu cyumweru, tuba twataye agaciro k’icyo twitwa agahimbazamushyi gaturuka ku mubyeyi.”

Munyakazi yavuze ko ababyeyi ari bo bakwiye kwicara bakagena umwarimu uzahabwa agahimbazamusyi, byaba na ngombwa abarimu bamwe ntibagahabwe kugeza igihe bikosoreye.

Ati “Ababyeyi bakabaye bashyiraho ibigenderwaho, bashaka bagacamo n’ibyiciro bati ‘uzakora neza kugeza aha ni we tuzajya duha menshi mu gahimbazamusyi, hari abo tuzajya duha ayo hagati hari n’abo tutazajya tuyaha bitewe n’uko nta musaruro baduhaye.”

Umudepite akaba n’Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yabwiye IGIHE ko ashyigikiye ko agahimbazamusyi gahabwa umwarimu wakoze.

Ati “Umwarimu wese yagombye kukabona kugira ngo bimuhe imbaraga zo gukora ariko niba adakora ntagomba guhembwa. Niba ari agahimbazamusyi gahabwe umuntu wakoze neza, niba atakoze neza nta mpamvu.”

Icyizere ni gike kuri Komite z’ababyeyi

Kuvuganira ababyeyi ku buryo bwo gutanga agahimazamusyi biri mu maboko ya komite z’ababyeyi ku bigo by’amashuri.

Icyakora, Munyakazi yavuze ko hari aho izo komite zabaye ibikoresho by’abayobozi b’ibigo aho kujya ku ruhande rw’abo bahagarariye.

Ati “Iyo komite z’ababyeyi zikora neza ibyo birakorwa kandi ugasanga banazirikanye ba babyeyi bafite ubushobozi buke. Hari aho komite zigenda ugasanga zirakorana n’ubuyobozi bw’ishuri, bagasa n’aho bagambanira ababyeyi, bagafata ibyemezo birangira babeshyeye inama y’ababyeyi, babivuga ababyeyi bakavuga ko batabizi.”

Agahimbazamusyi ni amwe mu mafaranga akunze gushingirwaho n’ibigo by’amashuri byongeza amafaranga y’ishuri.

Minisiteri y’uburezi yategetse ibigo byose bya Leta n’ibifashwa nayo kutongeza amafaranga mu gihembwe cya mbere kugeza ubwo bizakorerwa igenzurwa rikagaragagaza ko kongera amafaranga bikenewe.

Dr Isaac Munyakazi yavuze ko umwarimu wese adakwiriye guhabwa agahimbazamusyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza