Mineduc igiye guhagurukira amashuri yongereye amafaranga y’ishuri atabyumvikanye n’ababyeyi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Mutarama 2020 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje igiye gufatira ingamba ibigo by’amashuri bimwe na bimwe byatunguye ababyeyi babirereramo, bikongeza amafaranga y’ishuri igihe cyo gutangira kigeze kandi impande zombi nta nama zakoze ngo zibyumvikaneho.

Guhera ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batangiye gusubira ku masomo, mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ashuri wa 2020 nk’uko ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi ibiteganya.

Hirya no hino hakomeje kumvikana amajwi y’ababyeyi barera mu bigo bitandukanye bavuga batunguwe no kumenyeshwa ingano y’amafaranga y’ishuri bagasanga yariyongereye, ugereranyije n’ayo bari basanzwe bishyura kandi bataranabimenyeshejwe mbere.

Bamwe mu baganiriye na Isango Star bavuze ko uko kongera amafaranga y’ishuri bitunguranye bishobora kugira ingaruka ku myigire yabo, bamwe bagatinda kugera ku ishuri bayabuze.

Umwe yagize ati “Ibiciro by’amafaranga y’ishuri barabyurije cyane ugereranyije na mbere. Bitugiraho ingaruka zo gutuma abana bajya ku ishuri bakererewe.”

Bavuga ko babibonye ku mpapuro zibamenyesha ibyo abana basabwa gusubira ku ishuri bitwaje, bagasanga bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Undi yagize ati “Twasabaga ko mbere yo kongera ibyo biciro bajye babanza bakoreshe inama ababyeyi.”

Mugenzi we yagize ati “Buri gihembwe amafaranga ariyongera. Twifuza ko ibigo by’amashuri bitajya bizamura amafaranga mu buryo byishakiye, sinzi niba na Leta ibizi ariko bari bakwiye kuturebera ibiciro ntibizamuke cyane kuko hari n’abana ukwezi kuri bushire batagiye kwiga.”

Aba babyeyi bavuga ko igihangayikishije kurusha ari uko urwo rupapuro bahawe n’ibigo rubamenyesha ibyo basabwa kwitwaza, ruvuga ko umunyeshuri utujuje ibisabwa atemerewe kugera ku kigo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yavuze ko kongera amafaranga y’ishuri ari ibintu byakabaye byarakozwe kare kugira ngo ababyeyi bitegure, kandi bigakorwa impande zose bireba zabyumvikanyeho.

Ati “Ntabwo ibyo byakozwe tubyemera, ikindi ni uko twasaba ko [ababyeyi] babinyujije mu babahagarariye, icyo aricyo cyose kijyanye n’impinduka kikaganirwaho, kikemezwaho kandi kikamenyeshwa ababyeyi mbere y’igihe, ariko na Minisiteri y’Uburezi tugiye gutekereza umurongo tugiye kubitangaho.”

Mineduc igaragaza ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2020 gifite ibyumweru 13, aho cyatangiye ku itariki ya 6 Mutarama kikazarangira ku ya 3 Mata 2020.

Munyakazi yavuze ko Mineduc igiye gushakira ingamba ibigo byuriza amafaranga y'ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza