00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINECOFIN yasabwe ibisobanuro ku bihano bya miliyari 3 Frw Leta yaciwe kubera imishinga yadindiye

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Abadepide ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), yabajije Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi uko Leta yishyura hafi miliyari 3 Frw kubera imishinga yadindiye kandi hakabaye imikoranire n’inzego zose bireba.

Ibyo bisobanuro byasabwe kuri uyu wa 27 Nzeli 2021, ubwo PAC yasubukuraga ibikorwa irimo byo kubaza ibigo n’inzego bya Leta ku micungire mibi y’imari yabigaragajwemo na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/20.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko Leta yaciwe ibihano bya miliyari 2,9 Frw kubera inguzanyo yahawe yo kwifashisha mu mishinga itandukanye yatinze gutangira.

Ubusanzwe iyo Leta ihawe inguzanyo igenewe umushinga runaka, amasezerano ayigenga aba akubiyemo n’ibihano bibarwa mu mafaranga mu gihe uwo mushinga udindiye. Uko udindira cyane bituma ibihano bishobora kumara igihe kinini byishyurwa kandi ishyirwa mu bikorwa ryawo ritaratangira.

PAC yagaragaje ko Minecofin ikwiye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga hakirindwa ibyo bihano cyane ko ari nayo yishyura ayo mafaranga.

Muhakwa yagize ati “Ni gute mushobora kwishyura amafaranga umushinga uri kuri 0%? N’uwatangiye ugasanga uragenda buhoro.”

Mu mishinga PAC yagarutseho by’umwihariko harimo uw’Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi ya Gatatu (Rusizi III) ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na RDC, ruzatwara miliyoni zisaga 625$. Rwitezweho gutanga Megawati 230, ibikorwa byo kurwubaka bikaba byarateganyirijwe kurangira mu 2024.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imishinga y’Igihugu muri MINECOFIN, Ndayisenga Jean Bosco, yasobanuye ko uwo mushinga umaze gukusanywaho miliyoni 489$ ariko akaba adafatwa n’u Rwanda ahubwo ari urwego rwabishinzwe.

Yakomeje ati “Ayo mafaranga yakasweho ibihano bya miliyoni 17$ gusa. Uyu mushinga koko watinze gushyirwa mu bikorwa ariko kugira ngo ibihugu byose byumvikane hari ibikubiye mu masezerano byagombaga kumvikanwaho n’abaterankunga bose uko batandukanye.”

Yavuze ko “ubu hari ikimaze kugerwaho” ku bufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu ku buryo bamaze gushyiraho ikigo kizakora ubugenzuzi,inyigo zararangiye ndetse hagiye gutangwa isoko ryo kubaka.

Ati “Ubu nibura hari icyahindutse, hari n’intambwe ikurikira yo kureba n’izindi mbogamizi zaba zisigaye ku buryo umushinga utangira.”

Hari kandi umushinga wa ATI (African Trade Insurance) ugamije guteza imbere ubuhinzi hazamurwa ibyoherezwa mu mahanga ufite agaciro ka miliyoni 120$. Watangijwe mu 2013 ugomba kurangira mu 2017 ariko magingo aya nturarangira.

Muhakwa yagize ati “Kuri uyu mushinga wa ATI by’umwihariko twaganiye na RAB (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi) iwushyira mu bikorwa, itugaragariza ko ubu hari aho bageze. Ariko hari amafaranga menshi yagiye yishyurwa kuri uwo mushinga ku buryo bigaragara ko hatabayeho gukora inyigo neza. Iyo ikorwa neza ibyo bihano byose Leta igenda icibwa ntitwari kubicibwa.”

PAC yasabye MINECOFIN kwegera abashinzwe gushyira mu bikorwa imishinga igakorana nabo bya hafi hirindwa ibihombo idindira ryayo ritera Leta.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imyenda muri MINECOFIN, Nteziryayo Stella, yavuze ko uruhare rwa Minisiteri ruzwi ndetse isanzwe ikorana n’inzego n’ibigo bishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga “ariko bagiye kurushaho kongerwamo ingufu”.

Ati “Tugomba kongera iyo mikoranire tugakora birushijeho uko twari dusanzwe dukora.”

PAC yagaragaje ko itanyuzwe n’iyo mvugo kuko hari abaturarwanda babona amafaranga bibagoye, bityo ko hagombye gukorwa inyigo iboneye mbere y’umushinga ku buryo hatazabaho gukerererwa kuwushyira mu bikorwa.

Undi mushinga wakomojweho ni uwa Export Targeted Modern Irrigation ujyanye n’ubuhinzi ukiri kuri 20%, uri gukorwa ku nguzanyo ya miliyoni 120$ yatanzwe na Banki y’Abahinde ishinzwe Ibyinjira n’Ibisohoka.

Hari uwa Rwanda Innovation Fund ukubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’Ikigega Nyafurika gishinzwe Amajyambere mu 2018, ufite agaciro ka miliyoni 30$ nawo ukiri kuri 0%. Ugamije guteza imbere imishinga mito n’iciriritse mu by’ikoranabuhanga.

Muhakwa yavuze ko ibisobanuro byatanzwe ku idindira ry’iyo mishinga n’indi muri rusange bitanyuze PAC ariko “bagaragaje ingamba” zafashwe , mu minsi iri imbere hakaba hazakurikiranwa uko zishyirwa mu bikorwa.

Ati “Tuganira nabo bagaragazaga ko hari ibyo bagiye gukosora ariko natwe dufite uburyo bwo gukurikirana tukareba ko zizashyirwa mu bikorwa.”

MINECOFIN yijeje ko idindira ry'umushinga w'Urugomero rwa Rusizi ya Gatatu n'indi muri rusange rigiye gushakirwa umuti hongerwa ubufatanye n'inzego zishinzwe kuyishyira mu bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .