Minani Epimaque yemejwe nk’umusimbura wa Depite Ngabitsinze mu Nteko

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 31 Werurwe 2020 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yatangaje ko Minani Epimaque wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) ari we uzasimbura Depite Ngabitsinze Jean Chrysostome uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Dr Ngabitsinze wari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’Umutungo wa Leta, PAC, mu Nteko Ishinga Amategeko, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI; umwanya utari usanzwe ufite umuntu muri iyo Minisiteri mu mpinduka zo ku wa 9 Werurwe 2020.

Itangazo NEC yashyize ahagaragara rigira riti “Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iramenyesha Abanyarwanda ko Minani Epimaque, nimero zirindwi ukurikira ku rutonde ntakuka rw’abakandida-depite ba PSD mu matora yabaye muri Nzeri 2018 ari we uzasimbura Ngabitsinze Jean Chrysostome.”

Ingingo ya 94 y’itegeko ngenga rigenga amatora mu Rwanda ryo muri Nyakanga 2019 ivuga ko iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku rutonde, umwanya we uhabwa ukurikiyeho ku rutonde yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe.

Icyakora, iyo hari impamvu zituma ibyo bitubahirizwa, umutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki ryandikira Komisiyo risobanura iyo impamvu mu gihe kitarenze iminsi itanu. Iyo ku mpamvu iyo ariyo yose, Umudepite watorewe ku rutonde rw’umutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki avuye mu murimo we w’ubudepite, Perezida w’Umutwe w’Abadepite abimenyesha Komisiyo mu gihe kitarenze iminsi icumi kugira ngo itangaze amazina y’Umudepite usimbura.

Komisiyo igomba kuba yatangarije Abanyarwanda amazina y’Umudepite mushya mu gihe kitarenze iminsi irindwi uhereye igihe Perezida w’Umutwe w’Abadepite abiyimenyeshereje.

Iyo ari umutwe wa politiki washeshwe, umwe cyangwa benshi mu Badepite beguye kandi nta musimbura uri ku rutonde, hakoreshwa andi matora yo gusimbura abadepite batari mu myanya yabo mu gihe kitarenze iminsi 90.

Iyo bigenze bityo, buri mutwe wa politiki cyangwa abakandida bigenga bashobora gutanga kandidatire kuri uwo mwanya mu buryo busanzwe buteganyijwe igihe iyo myanya ipiganirwa.

Minani Epimaque ni munti ki?

Minani Epimaque yabonye izuba ku wa 5 Mutarama 1980. Ni umugabo wubatse, ufite umugore umwe n’abana batatu.

Minani usanzwe ari Umunyamabanga wa PSD mu Ntara y’Amajyepfo, amaze imyaka 10 akora mu Rukiko rw’Ikirenga nk’Umushakashatsi mu by’Amategeko, umwanya yagiyeho mu 2010.

Afite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mategeko yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) akagira n’iy’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Butegetsi bwite bwa Leta (Public Administration) yakuye muri Kaminuza ya Tsingua mu Bushinwa. Yize no mu Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, Institute of Legal Practice and Development (ILPD).

Mu yindi mirimo, yakoze mu bigo bitandukanye aho yagiye ashingwa ubushakashatsi. Yakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibaruramibare ashinzwe ubushakashatsi kuva mu 2001 kugeza 2007. Yahavuye ajya mu cyari PSI naho ashinzwe ubushakashatsi, yakoze muri Sonarwa ashinzwe Ubucuruzi mu Ishami ry’Ubwishingizi bw’Ubuzima. Yanabaye umwarimu.

Yakoze muri Minisiteri y’Uburezi ashinzwe ubushakashatsi aho yavuze akajya mu Rukiko rw’Ikirenga aho yatangiye ku wa 1 Mata 2010 kugeza uyu munsi agizwe umudepite.

Mu buzima busanzwe bw’aho atuye ni Umukuru w’Isibo yitwa ‘Ibakwe’ yo mu Mudugudu wa Nyagasozi mu Kagari ka Karuruma mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo akaba n’Umukuru w’Abatwarasibo.

Minani Epimaque wo muri PSD ni we uzasimbura Depite Ngabitsinze Jean Chrysostome uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .