00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINALOC yijeje ubufatanye mu kuvugutira umuti ibibazo bigaragara mu itangazamakuru

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 March 2025 saa 08:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, yijeje ubufatanye bw’inzego mu kuvuguta umuti w’ibibazo bigaragara mu itangazamakuru birimo imibereho y’abanyamakuru itifashe neza no kuba abagore barikoramo bakiri mbarwa.

Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ku bibazo biyireba biri muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2023-2024.

Ubwo Minisitiri Dr. Mugenzi Patrice yasubizaga ikibazo cya Depite Mukabalisa Germaine cyabazaga ikiri gukorwa ngo imibereho myiza y’abanyamakuru izamuke, yagaragaje ko ubusanzwe barebererwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

Ati “Buriya RGB ntabwo itanga raporo muri MINALOC, ni ukuvuga ngo naba nivanze cyane mvuze ngo impe raporo gusa turafatanya. Ariko ubu bufatanye hari aho bugera kuba bushobora guteza ukutumvikana, ubwo ndavuga ko nabazwa imikorere ya buri munsi ya RGB wenda nkanayivugira, ibyo bikaba byatuma bavuga bati ko utavugira LODA ko ari yo iri mu nshingano zawe.”

Yavuze ko atasubiriza urwo rwego cyane ko rutanatanga raporo kuri MINALOC ariko yizeza ko ubufatanye n’inzego zitandukanye bushobora gufasha mu gutanga umuti kuri ibyo bibazo.

Yakomeje ati “Gahunda y’itangazamakuru, imibereho y’abanyamakuru ni byo koko tuzakomeza gufatanya kuko ni byo dushinzwe ariko raporo yabo iri ahandi nta n’igitangaza kirimo ko nava aha nkavugana na Minisitiri Judith [Minisitiri muri Perezidanse] kugira ngo nibura turebe uko twabiha umurongo.”

Yongeyeho ati “Icyo mbizeza ni uko atari ikibazo gikomeye, icya ngombwa ni ugushyiraho uburyo bw’ibiganiro n’ubujyanama bwatuma ibibazo bishobora gukemuka. Yaba RGB na Minaloc tuzakorana kugira ngo nibura ibi bibazo mwagaragaje dushobore kubisubiza.”

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, yagaragaje ko abanyamakuru bangana na 44,5% bahembwa imishahara iri munsi n’ibihumbi 200 Frw ku kwezi, ikagaragaza ko ari amafaranga make adafasha abanyamakuru kuba bakora umwuga wabo neza.

Hagaragajwe kandi ko 42,9% by’ibitangazamakuru ari byo bitanga amasezerano y’akazi ku bakozi babyo, mu gihe 28,6% ari byo bitangira abakozi ubwiteganyirize.

Ikindi cyari cyagaragajwe na raporo ni uko umubare w’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru ukiri muto, Minisitiri Dr. Mugenzi yagaragaje ko nta muntu uhejwe muri wo kuko ari umwuga nk’indi.

Yavuze ko abagore bakwiye gukomeza kwiyongera muri uwo mwuga bakaba bava kuri 35% bariho mu 2023 bakagera kuri 50% cyangwa bakanarenga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, yijeje ubufatanye bw’inzego ku kuvuguta umuti w’ibibazo bigaragara mu itangazamakuru
Ubwo abakora muri MINALOC bari imbere y'Abadepite
Perezida wa Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore, Nabahire Anastase [iburyo] na De Bonheur Jeanne D'Arc umwungirije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .