Minaloc yasabye inzego z’ibanze kwitwararika mu guhitamo abaturage bahabwa ubufasha

Yanditswe na Habimana James
Kuya 4 Mata 2020 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yasabye inzego z’ibanze guhitamo neza abagomba gufashwa muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ku buryo ntawusigara adafashijwe kandi abikwiye cyangwa ngo hagire ufashwa atabikwiye.

Minaloc yabigarutseho nyuma y’aho hari bamwe mu baturage bagiye bagaragaza ko hari abadafashwa, mu gihe bagombye guhabwa ubufasha kuko imirimo yabo yahagaze.

Nka bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Ngondore, babwiye IGIHE ko basaba kwitabwaho bagahabwa ibibatunga muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kuko abenshi muri bo babonaga ikibatunga ari uko bavuye guca inshuro.

Uwitwa Ndigabo Ndijene yagize ati "Icyo cyorezo cyaduteye twaracyumvise kandi tugerageza kubahiriza amabwiriza yo kukirinda, dukaraba, twirinda kwegerana, ariko abenshi twari dutunzwe no guca inshuro none ubu ntawugitanga ikiraka, turasaba ko twakwitabwaho tukabona ibidutunga.”

Nyirantambara Chantal nawe yagize ati " Kuva twahagarara guca inshuro ubu turashonje, abana bacu mbere bajyaga ku ishuri bakabitaho none ntacyo bakibona, nibatugoboke tubone icyo turya, twirinde icyo cyorezo ariko mu nda hari ikirimo."

Iki kibazo kandi cyagarutsweho na bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Masoro mu Karere ka Gasabo, babwiye IGIHE ko bari basanzwe batunzwe n’ibumba ariko ubu ibikorwa byabo bikaba byarahagaze.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Kugeza ubu akazi kacu karahagaze, ikibabaje ni uko no mu gihe cyo kubarura abagomba gufashwa ntabwo tugaragaramo, turasaba ko inzego z’ibanze zajya zifasha buri wese ukeneye ubufasha kurenza abandi, kuko hari uburyo bikorwamo ugasanga bidashimishije.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yabwiye IGIHE ko muri iki gihe leta irimo gufasha abari bafite imirimo yabahaga ibibatunga ari uko bakoze umunsi ku munsi, ariko ubu ikaba yarahagaze.

Avuga ko abo ari bo bari mu bagomba gufashwa, agasaba ko inzego z’ibanze zikwiye kubikora kandi mu mucyo ku buryo buri wese ukeneye ubu bufasha yabuhabwa.

Nyirarukundo avuga ko kugeza ubu utavuga ngo ugiye gufasha icyiciro runaka muri ibi bihe, ahubwo ko abo bose bakeneye ubufasha bakwiye kuba bafashwa nk’uko byateguwe kandi bigakorwa mu mucyo.

Yagize ati “Muri iyi minsi ntabwo abantu bafashwa gusa kubera ko bari muri iki cyiciro, abafashwa ni umuntu watakaje ubushobozi kubera ko yatakaje akazi kadahoraho yakoraga, akaba yaragize ingorane kubera iki cyorezo.”

“Ikindi kiriho ni uko byaba bibabaje wenda barafashe abandi aba bo ntibabiteho kandi bagombye kuba bari muri icyo cyiciro cyo gufasha, igishoboka ni uko ubu abantu bareba mu buryo bwihuse hakarebwa uko bafashwa. Icyo twiyemeje ni ukudatandukanya abanyarwanda, inzego z’ibanze zikwiye kuba zifasha abo bose bakeneye guhabwa ubwo bufasha.”

Kuwa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2020, leta nibwo yatangije mu gihugu gahunda yo guha ibikenerwa by’ibanze birimo ibiribwa abaturage bari batunzwe n’imirimo bakoraga ku munsi ariko ikaba yarahagaze.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 89 ubu aribo bamaze kugaragarwaho n’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc, Nyirarukundo Ignacienne avuga ko abayobozi b'inzego bagomba kwitwararika mu guhitamo abahabwa ubufasha muri iki gihe cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .