Minaloc yakebuye abana bibagirwa ababyeyi babo bageze mu zabukuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, yavuze ko abana bakwiye kujya bita ku bageze mu za bukuru, aho kugira ngo abakuze bajye bisanga mu mibereho mibi kandi bafite imiryango.

Kuri iki cyumweru mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wagenewe abageze mu zabukuru ku rwego rw’igihugu, abasaza n’abakecuru bavuga imyato Perezida wa Repubulika wabashyiriyeho gahunda zigamije kubaherekeza neza muzabukuru.

Uyu munsi wizihijwe mu turere twose tw’igihugu wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Umurimo unoze kuri bose, inzira y’amasaziro meza".

U Rwanda rwawizihizaga ku nshuro ya 19, mu gihe rufite abageze muzabukuru bari hejuru y’imyaka 65 bakabakaba ibihumbi 500.

Abageze mu zabukuru bafashe ijambo muri uyu muhango, indirimbo n’imikino byatambutse, bose bashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera gahunda zirimo izo bita Saza Neza, Girinka n’izindi ngo zagobotse abasaza n’abakecuru bari babayeho nabi.

Ruronona Damascene wavuze mu izina ry’abageze mu zabukuru muri aka Karere, yagize ati “Imibereho y’abageze mu zabukuru yatumye hashyirwaho uyu munsi yari mibi, bari babayeho mu bwigunge, mu bukene bunyuranye butera gusabiriza, yaratereranwe n’imiryango, byose bikurikirwa no gupfa imburagihe n’icyandarara.”

“Mu Rwanda bimwe mu bisubizo dushimira Leta yacu ni nko gushyiraho VUP, gushyiraho inkunga y’ingoboka n’inkongoro y’amata, kongeza Pansiyo haherewe kubahembwa make n’ibindi.”

Yyongeyeho ariko ko basaba Leta kwemera ko Pansiyo yajya izamuka bijyanye n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko, kugira ngo babashe kugira imibereho ibahesha agaciro.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko igihugu cyizihiza umunsi nk’uyu mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, kugira ngo habeho kwishimira ibyo bakoreye igihugu, ko babyaye bakarera, n’ibindi.

Abasaba ko n’ubwo batagifite imbaraga zo gukora imirimo imwe n’imwe bashobora gukomeza gufasha igihugu, bataramira abato bakabatoza umuco n’ururimi.

Ingabire yavuze ko n’ubwo gahunda nka Saza Neza itarabasha kugera kuri bose kubera ubushobozi bw’igihugu, Leta izakomeza kubasindagiza.

Ati “Dukora uko dushoboye ngo abakeneye ubufasha cyane kurusha abandi babubone kandi tuzakomeza kubikora kugira ngo abageze muzabukuru bagire amasaziro meza abahesha agaciro.”

“Gusa, Abanyarwanda dukwiye gusubira ku isoko tugakomeza umuco w’abatuboneye izuba wo kwita ku bageze mu za bukuru. Hari abageze mu za bukuru usanga basaba kujya muri gahunda ya Saza Neza kandi bafite abana bareze, bafite abaturanyi bafashije cyangwa bakoreye, ibyo ntabwo aribyo. Kera umuntu yarasazaga agasazira mu muryango bakamwitaho. Gusindagiza abageze mu za bukuru turifuza ko bigaruka kuko niwo muco w’Abanyarwanda.”

Ingabire kandi yashishikarije abaturage kugana gahunda ya "Ejo Heza" bakizigamira kugira ngo amasaziro yabo azabe meza kurushaho.

Muri uyu muhango habayemo no kuremera abageze mu za bukuru batishoboye, aho batandatu borojwe inka, 86 borozwa amatungo magufi, naho 26 bahabwa matola.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, yavuze ko abana bakwiye kujya bita ku bageze mu za bukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza