MINALOC yaburiye ababyeyi bananiwe kwita ku bana babo bagahinduka inzererezi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 10 Werurwe 2020 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) n’Ikigo cy’igihugu gishizwe Igororamuco baburiye ababyeyi bafite abana babaye inzererezi, ko bagiye kujya bahanirwa kunanirwa inshingano zo kurera abana babo

Leta y’u Rwanda ihanganye n’ikibazo cy’abana bava mu miryango bakajya kuba inzererezi mu mijyi, ibi bikaba byaratumye ishyiraho ibigo bitandukanye byo kugororeramo abafite iyi ngeso y’ubuzererezi.

Kuri uyu wa 09 Werurwe 2020 mu Karere ka Rubavu abana 21 bavanywe mu kigo gicumbikira abana b’inzererezi, bashyikirizwa imiryango yabo. Mu karere ka Musanze naho abana batanu basubijwe mu miryango yabo.

Ababyeyi bashyikirijwe abana basinye amasezerano yo kubitaho, bananirwa izo nshingano bakabibazwa.

Mutezinka Seraphine wo mu Murenge wa Rubavu yagize ati "Umwana nta wamubwiye nabi, ntacyo yabuze kuko mfite abana batanu ariko niwe wavuyemo aragenda. Nta mpamvu mbona yari gutuma agenda kuko sindi mukase ndi nyina. Ubu ngiye gukomeza kumwitaho kuko ubu nasobanuriwe, ntabwo bizongera kubaho’’

Mukamana Elizabeth wo Murenge wa Musanze na we ati "Mu bushobozi buke tugira tugerageza kubaha ibyo dufite, ariko hari ubwo akunanira akajya mu buzererezi. Uyu wanjye ni ubwa kabiri yari asubiye mu muhanda, tumaze gusinya amasezerano ko tutazongera guteshuka ku nshingano ngo basubire ku mihanda, tuzagerageza n’ubuyobozi bukomeze kudufasha kubigisha".

Zimwe mu mpamvu bamwe muri aba bana batanga, ngo ni uko mu miryango bakomokamo hakunze kugaragara amakimbirane akenshi akomoka ku buharike, ku mitungo n’ibindi, bigatuma batisanzura bagahitamo kuyoboka iy’umuhanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yavuze ko batangiye kwegera ababyeyi n’abarimu mu rwego rwo kurwanya ibituma abana bata ishuri bakajya mu buzererezi, ariko anaburira ababyeyi n’abayobozi batita ku nshingano zabo ko bazabibazwa nta kabuza ndetse bagahanwa.

Yagize ati " Ntabwo iki ari ikibazo gihambaye kuko nta munyarwanda uyobewe ko agomba kurera. Ubu twatangiye kwegera ababyeyi n’amashuri kugira ngo basubire ku ishuri, umwana yasiba umwarimu agahita abaza ababyeyi,ariko na none amazi si ya yandi kuko yaba umubyeyi wateshutse ku nshingano ze cyangwa umuyobozi , umwana akajya mu muhanda, buri wese aha azabibazwa ndetse anabihanirwe."

Tariki 6 Werurwe nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye ibikorwa bibiri byunganirana byo gukura abana b’inzererezi mu muhanda no mu bigo ngororamuco bagasubizwa mu ishuri no mu miryango yabo kandi bagakurikiranwa kuburyo umwana najya asiba ishuri inzego z’igihugu kuva ku mudugudu zizajya zibimenya zigakurikirana.

Umwe mu babyeyi basubijwe abana babo ahabwa inama kugira ngo umwana we atazongera kuba inzererezi
Buri mubyeyi wahabwaga umwana yasinyiraga ko agiye kumwitaho
Nyirarukundo yasabye amashuri n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kuba ku isonga mu gutuma abana baguma mu miryango
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne yavuze ko umubyeyi utazita ku mwana we azabihanirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .