Dr. Mugenzi asimbuye Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu Ugushyingo 2022, akaba yari yanagiriwe icyizere agaruka muri Guverinoma yarahiye muri Kanama 2024.
Dr. Mugenzi Patrice yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amakoperative (RCA), akaba ari impuguke mu micungire y’ubuhinzi bubyara inyungu, afite uburambe bw’imyaka 15 mu kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yabaye umujyanama, umushakashatsi, ndetse n’inzobere mu micungire y’imishinga itandukanye, cyane cyane yita ku bushakashatsi ku mibereho myiza, isesengura ry’imikoranire mu bucuruzi, n’iterambere ry’icyaro.
Dr. Mugenzi afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri Agribusiness Management yakuye muri Kaminuza ya Egerton muri Kenya, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu micungire y’ibigo, ubukungu, n’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’ibicuruzwa yakuye muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi.
Dr. Cyubahiro Mark Bagabe wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Musafiri Ildephonse. Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuzioranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority).
Mbere y’aho, Dr. Bagabe yayoboye ibigo bitandukanye bya leta, birimo Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB).
Dr. Bagabe afite uburambe bukomeye mu kuyobora, iterambere mpuzamahanga ry’ubuhinzi, no mu micungire y’ubuziranenge.
Yagize uruhare rukomeye mu bushakashatsi ku buhinzi, ikoranabuhanga mu buhinzi, no mu kubaka urwego rw’ubuziranenge muri Afurika.
Dr. Bagabe afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu buzima bw’ibihingwa n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (MSc) mu ikoranabuhanga ryo kurinda ibihingwa yakuye muri Kaminuza ya Reading mu Bwongereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!