Ibi yabigarutseho mu gikorwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) ku bufatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bakoze cyo gushishikariza Abanyarwanda kwandikisha abana bakivuka hamwe no kwandukuza abapfuye mu bitabo by’irangamimerere hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe kitarenze iminsi 30.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umukozi ushinzwe irangamimerere muri MINALOC, Ingangare Alex yagaragaje ko imibare y’abandikisha abana bavutse n’abapfuye mu buryo bw’ikoranabuhanga ikiri hasi.
Yagize ati “Ubu ntabwo bimeze neza ariko biri mu nzira kuko ubu kwandika abavuka tugeze ku gipimo cya 84.2% hanyuma abapfuye tukaba turi ku gipimo cya 26% njyendeye kuri raporo y’ibarurishamibare igaragaza abapfuye n’abiyandikishije mu bitabo by’irangamimerere buri mwaka.”
Ingangare akomeza agira ati “Urumva niba haravutse abana 20 bagomba guteganyiriza inkingo zabo, bagomba guteganya ko nibagera ku myaka itatu cyangwa irindwi bazajya ku ishuri,bagomba guteganya ko imihanda banyuramo iziyongera n’ibindi.”
Yongeyeho ko bifite inyungu ku mwana kuko afite uburenganzira bwo kugira umwirondoro we uzwi, kugira se na mama we uzwi, ku buryo asaba inyandiko z’irangamimerere akazibona,yagera igihe cyo gufata irangamuntu akabasha kuyibona.
Abaturage basabwe kwitabira gahunda yo kwandikisha uwavutse no kwandukuza uwapfuye kuko itegeko riteganya ko umuntu yandikishwa mu minsi 30 ku mpande zombi mu gihe uwatinze bisaba kujya mu nkiko ndetse agacibwa n’amande.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!