Minagri yasabye abahinzi gukoresha imbaraga ziruta izisanzwe mu kongera umusaruro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Nzeri 2020 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana, yasabye abahinzi gukoresha imbaraga nyinshi mu kongera umusaruro ukomoka kuri izi nzego, nka zimwe mu zitegerejweho umusanzu ukomeye mu kuzahura ubukungu.

Mu butumwa yageneye abahinzi kuri uyu wa 2 Nzeri 2020, Minisitiri Mukeshimana yavuze ko igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo cya 2021A, gihuriranye n’ibihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19 Isi yose ihanganye nacyo.

Ati "Ubuhinzi n’Ubworozi byitezweho kugira uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bwazahajwe n’iki cyorezo. Kugira ngo ibyo bigerweho, birasaba gukoresha imbaraga ziruta izisanzwe zikoreshwa mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi."

Kugira ngo ibyo bigerweho, abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze, n’abandi bafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, basabwa kongera imbaraga mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Basabwe guhinga ubuso bwose buhingwa ntihagire ubutaka busigara budahinzwe haba mu bishanga no mu nkuka zabyo, imusozi, mu duhaga no mu mibande; kongera ubuso buhingwa mu buryo buhuje buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe bihakwiriye, hagendewe ku bujyanama butangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi zibegereye no kurwanya isuri hatunganywa imirwanyasuri, haterwa ubwatsi ku miringoti, kandi hasiburwa imigende y’amazi mu bishanga.

Abahinzi kandi bakanguriwe gutegura imirima hakiri kare no kwitegura kuzatera imbuto nziza z’indobanure ku gihe hakurikijwe uko imvura y’umuhindo izaboneka hagendewe ku makuru y’iteganyagihe hirya no hino mu gihugu kugira ngo ibihingwa bizabashe kubona amazi ahagije.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko abahinzi bakwiye kwitabira kurushaho ikoreshwa ry’inyongeramusaruro, kandi abahinzi bose barasabwa gukomeza kwiyandikisha muri Smart Nkunganire System, nk’uburyo bwemewe muri gahunda yo kubona inyongeramusaruro nk’imbuto z’indobanure n’ifumbire zunganiwe na Leta.

Abahinzi kandi basabwa witabira kurushaho gahunda yo kuhira imyaka, abahinzi bitabira gahunda ya Nkunganire mu kuhira aho bishoboka hose, no gufata neza amazi y’imvura y’umuhindo uko bishoboka kose akazakoreshwa mu kuhira imyaka igihe imvura yagwa isimbuka iminsi myinshi cyangwa igacika kare.

Banasabwa kurwanya indwara n’ibyonnyi bikunze guteza abahinzi igihombo, bitabira gutera imbuto nziza, basimburanya ibihingwa mu mirima aho gusubizamo igihingwa cyahasaruwe igihembwe cy’ihinga gishize, banakoresha imiti yabugenewe.

Abahinzi kandi bashishikarizwa kurushaho kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kuri Nkunganire ya Leta, gutera ubwatsi bwo kugaburira amatungo no gutegura kare uburyo bwo kubuhunika no gutegura kare uburyo bwo kuzafata neza umusaruro uvuye mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo utazangirika.

Imiteja ni kimwe mu bihingwa usanga ahantu henshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .