Minagri yagaragaje ko nta kibazo cy’ibiribwa kiri mu Rwanda uretse imirenge itandatu

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Kanama 2019 saa 02:50
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, yavuze ko nubwo u Rwanda ruri mu bihugu bigira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ubu nta kibazo cy’ibura ry’ibirwa gihari uretse Imirenge itatu yo mu karere ka Kayonza n’indi itatu yo muri Bugesera.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2019 muri Kigali Convention Centre, ahatangiye inama y’iminsi ibiri yiga ku kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama yahuje impuguke mu by’ubuhinzi, abaminisitiri bashinzwe iby’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika, abahoze ari abakuru b’ibihugu n’abandi.

Ni inama yitabiriwe na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria na Hailemariam Desalegn Boshe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Kugeza ubu Afurika ni umwe mu migabane raporo zigaragaza ko ukomeje kwibasirwa n’ibura ry’ibiribwa n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.

Ishami rya Loni rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO), ritangaza ko Abanyafurika miliyoni zirenga 257 bugarijwe n’ikibazo cyo kubura ibiribwa, abarenga 90% bakaba ari abatuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ku birebana n’u Rwanda, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, yavuze ko kugeza ubu nta kibazo gikomeye gihari.

Yagize ati “Turi mu bihugu bigira ihindagurika ry’ibihe ariko urebye nta bibazo bikomeye dufite kuko ubu tuvugana igihugu cyose gihagaze neza usibye Imirenge itatu yo mu Karere ka Kayonza n’indi itatu yo mu Karere ka Bugesera, ariko nayo nta kibazo gikomeye gihari kuko nk’uko mubizi leta ihorana ibigega byo gufasha abaturage mu gihe bahuye n’ibyo bibazo, muri rusange nta kibazo dufite usibye aho mu Mirenge."

Ku mugabane wa Afurika, Mohammed Hassan, Umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanga giteza Imbere Ubumenyi, The World Academy of Sciences ukomoka muri Sudani, yavuze ko asanga ikibazo kibangamiye umugabane wa Afurika ari ikoranabuhanga mu by’ubuhinzi rikiri hasi.

Yagize ati “Nujya kureba ku bijyanye n’ikoranabuhanga uzasanga hakirimo ikibazo gikomeye, nk’ubu ugiye kureba ku rwego rw’Isi, Umugabane w’u Burayi, u Bushinwa na Amerika bigize 64% mu bijyanye n’ubumemyi mu gihe Afurika ari 2%, iki ni ikibazo kitakemuka nonaha.”

Mohammed kandi avuga ko umugabane wa Afurika ukibangamiwe na za leta zimwe usanga amafaranga menshi ziyashora mu bijyanye n’igisirikare aho kuyashyira mu bikorwa biteza imbere abaturage.

Ati “Mu bihugu 15 bishyira amafaranga menshi mu by’igisirikare ugendeye ku mitungo bifite, 11 byose biracyari mu nzira y’amajyambere, ikiza mbere ni Sudani ifite hejuru ya 30%, wakwibaza ngo ni amafaranga angahe asigara akajya mu bindi bikorwa by’iterambere nko mu buhinzi, mu buvuzi, mu burezi n’ikoranabuhanga.”

Yavuze ko kugeza ubu hari amahirwe menshi umugabane wa Afurika ufite cyane cyane ajyanye n’umutungo kamere kuko Afurika ariwo mugabane ufite 60% by’ubutaka butarahingwaho, avuga ko ubu butaka butahaza Afurika gusa ahubwo byahaza n’Isi yose, asaba abayobozi ko iki kibazo bagishakira umuti.

Umuryango mpuzamahanga kandi ugaragaza ko umugabane wa Afurika urimo gutera imbere umunsi ku munsi, ariko ikibazo gikomeye ufite kijyanye no kuvana ibihingwa mu bice by’icyaro ngo bigezwe mu mijyi, ibi bigaterwa n’ikibazo cy’ibikorwa remezo.

Kugeza ubu ngo 75% by’ibihingwa byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bipfa bitaragezwa ku masoko.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, yavuze ko nubwo u Rwanda ruri mu bihugu bigira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, uyu munsi nta kibazo cy’ibura ry’ibirwa gihari
Hailemariam Desalegn Boshe wabaye Minisitiri w’intebe wa Ethiopia na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana bakurikiye ibiganiro byatangirwaga muri iyi nama
Kugeza ubu Afurika ni umwe mu migabane raporo zigaragaza ko ukomeje kwibasirwa n’ibura ry’ibiribwa n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe
Iyi nama yahuje impuguke mu by’ubuhinzi, abaminisitiri bashinzwe iby’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika, abahoze ari abakuru b’ibihugu n’abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza