00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minagri na FAO mu bufatanye bwo kuvuguta umuti w’ibibangamiye ubworozi bw’inkoko n’ingurube

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 03:56
Yasuwe :

Mu gihe leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira imbaraga mu bworozi bw’amatungo magufi by’umwihariko inkoko n’ingurube nk’atanga umusaruro wihuse, haracyari imbogamizi zituma budatera imbere.

Inzobere mu bworozi zigaragaza ko inkoko zifite ubushobozi bwo kunguka hafi 230% naho ingurube zikageza ku 190% iyo habayeho kugaburira neza aya matungo no guhitamo icyororo cyiza.

Ibikomoka kuri aya matungo bifite isoko imbere mu gihugu no hanze yacyo ariko haracyari imbogamizi zibangamiye aborozi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi, FAO, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi byateguye ibiganiro byahuje inzego zifite aho zihuririye n’uru rwego hagamije kureba uko rwatezwa imbere.

Umuyobozi w’umushinga wita ku guhanga ibishya mu bworozi bw’inkoko n’ingurube muri FAO Rwanda, Damien Shumbusha, yavuze ko mu bibazo bibangamiye aborozi harimo ibura ry’ibiryo by’amatungo.

Ati “Biragoye kubera ko ibikoreshwa mu gukora ibiryo by’amatungo birimo ibigori na soya, abantu na bo barabirya kandi ugasanga kwihaza bitoroshye bityo n’iyo bibonetse biba bihenze. Ikindi ni ikibazo cy’isoko, abacuruza amagi n’inyama bakubwira ko igiciro kiri hasi ugereranyije n’ibyo baba bashyize mu bworozi. Ugasanga ari ngombwa ko abo bireba bose twicara ngo tuganirire hamwe, ducoce biriya bibazo turebe uko byakemuka."

Umuyobozi Wungirije wa FAO ushinzwe ibikorwa mu Rwanda, Muhinda Otto Vianney, yavuze ko uwo mushinga ugamije kuzana udushya mu bworozi bw’ingurube n’inkoko mu gihugu kubera ko byagaragaye ko uko abantu biyongera ari ko bakenerwa inyama kandi aya matungo ari yo ashobora kwitabazwa kuko yororoka vuba.

Ati "Twashakaga kureba kuri tekiniki nshya ku rwego mpuzamahanga muri ubu bworozi, ibintu byinshi byarakozwe; ubushakashatsi, amoko meza y’ayo matungo arahari, uko bazigaburira birahari, byose byarakozwe ariko turagira ngo tubyumvikaneho n’abari muri uyu mwuga."

Shirimpumu Jean Claude, umworozi wabigize umwuga akaba anahagarariye aborozi b’ingurube ku rwego rw’igihugu, yavuze ko ubworozi bw’ingurube burimo buratera imbere kandi ko ibibazo byagaragaraga mu bihe byatambutse bigenda bibonerwa ibisubizo.

Ati "Ibibazo twibazaga tugitangira ubu bworozi byagiye bibonerwa ibisubizo. Icya mbere kwari ukubona icyororo kiduha umusaruro kuko umubare munini w’ingurube twari tworoye wari uw’iza gakondo. Ikindi ni ukubona ibiryo bikwiriye ariko ubu hari inganda zigera kuri zirindwi mu gihugu zibikora."

"Hari n’ikibazo cy’ubumenyi kuko umuntu wese yumvaga ko yapfa korora ingurube uko abonye, isoko na ryo ryabaga ridasobanutse kuko ugura ari we uha igiciro uworoye bigatuma ahendwa. Gahunda y’igihugu yagaragaje ko ingurube ari itungo riza imbere mu gutanga inyama kandi umuturage uyoroye akirigita ifaranga vuba cyane."

Nibura umusaruro w’inyama zikomoka ku ngurube ugeze kuri toni ibihumbi 24 ku mwaka mu gihe intego ari uko uzaba ugeze kuri toni ibihumbi 60 mu 2024. Aborozi b’ingurube babigize umwuga bamaze kuba hafi 80 biyandikishije nk’uko Shirimpumu yabivuze.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe guteza imbere ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukasekuru Mathilde, yavuze ko hari intambwe igenda iterwa mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu bworozi bw’amatungo magufi binyuze mu ishyirwaho ry’amategeko na gahunda zinyuranye.

Yavuze ko kuva mu 2018, leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gushyira ingufu mu bworozi bw’amatungo magufi igenda ishyirwa mu bikorwa ariko hakenewe no guhanga udushya, bityo ko ibi biganiro bizagira uruhare mu gufata ibyemezo no gukomeza gushyira mu bikorwa iyo gahunda.

Ku ruhande rw’aborozi b’inkoko, Butare Andrew uhagarariye ihuriro ryabo (Rwanda Poultry Association) ku rwego rw’igihugu, yavuze ko kuba ibi biganiro birimo abafatanyabikorwa bose bafite aho bahurira n’ubu bworozi, "ibibazo duhuriramo na byo bikaganirwaho n’abo bireba bose bizavamo ibisubizo bishobora gutuma n’ibiciro by’ibiryo by’amatungo bigabanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .