Minagri igeze kuri 90% ikura ibikorwa byayo mu gishanga cya Kabuye

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 10 Mutarama 2020 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) yatangaje ko gukura ibikorwa byayo, iby’ibigo biyishamikiyeho n’iby’abafatanyabikorwa mu gishanga cya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, bigeze kuri 90%.

Iyi Minisiteri isanzwe ifite ibikorwa bitandukanye mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali. Ibiri mu Karere ka Gasabo, bimwe biri mu Murenge wa Ndera, ibindi bikaba mu wa Jabana.

Ni ibikorwa by’iyo Minisiteri, iby’ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB, iby’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), n’abandi bafatanyabikorwa b’iyo Minisiteri birimo inzu n’ibikoresho.

Hari inzu zakorerwagamo n’abakozi bashinzwe ibijyanye no kuhira, iyakoreragamo Sacco ya Jabana n’iyakoreragamo koperative y’abahinzi b’umuceri zose za Minagri zamaze gukurwaho.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ibisigaye bizatwara ibyumweru bitarenze bitatu, hanyuma bagakomereza ku Mulindi mu Murenge wa Ndera, aho hazakurwaho ibidakenewe.

Ati “Ibyamara igihe kinini ntabwo byamara ibyumweru bibiri cyangwa bitatu tukerekeza ku Mulindi naho inyubako zidakenewe zihave.”

Gukuraho ibyo bikorwa ngo ntacyo bizabangamiraho ibikorwa by’ubuhinzi. Minagri itangaza ko inzu zizasigara ari izijyanye n’ubushakashatsi ku magweja.

Kuva ku wa 14 Ukuboza 2019, Umujyi wa Kigali washyize imbaraga mu gukuraho ibikorwa biherereye mu bishanga hirindwa ingaruka byagira ku baturage. Ni gahunda itandukanye n’isanzweho yo kwimura abatuye mu manegeka.

Mu Mujyi wa Kigali habarurwa ibikorwa 7222 bigomba kwimuka; birimo inzu, ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda biri mu bishanga byo mu Muyji wa Kigali. Inzu zimaze kuvamo zirenga 3600.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude yatangaje ko gukura ibikorwa bya Minagri mu gishanga cya Kabuye bigeze kuri 90%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .