00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Min Gatabazi yanenze abihayimana baboneza urubyaro ntibabyigishe abo bayobora

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 10 August 2022 saa 11:03
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye amadini n’amatorero yo mu Rwanda gufasha Leta mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije iterambere, babinyujije mu bukangurambaga bugenewe abayoboke b’amadini.

Yavuze ko byaba ari ukwikunda kuba umwigisha w’ijambo ry’Imana yamenya ibyiza bya gahunda za Leta nko kuboneza urubyaro, nyamara abao abwiriza bakaba bafite abana badashobora kurera.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu nama yamuhuje n’abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu b’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), baganira ku ngingo zinyuranye mu buryo bwo kurushano kongera imikoranire inoze.

Minisitiri Gatabazi yibukije abayobozi ba EAR ko bafite inshingano zo kurushaho gufasha leta gushyira mu bikorwa gahunda zayo harimo kurwanya ibyaha bikorerwa mu ngo nk’inda ziterwa abangavu, amakimbirane n’ihohoterwa ndetse no kurwanya ubukene binyuze mu nyigisho batanga mu itorero.

Gatabazi yavuze ko bakwiye gushyira imbaraga mu gukangurira abanyarwanda gahunda zashyizweho mu kurwanya ubukene, kuboneza urubyaro, kubashishikariza gukura amaboko mu mifuka n’ibindi.

Yagize ati “Usanga Pasiteri yarabyaye abana babiri ariko ugasanga abo ayoboye babyara abana icumi kandi nta bushobozi afite buhagije, rero dukwiye kugira abana bafite imirire myiza, batagwingiye ku buryo ababyeyi bakurikirana ubuzima bwabo."

Yakomeje agira ati “Iyo tuvuze kurwanya ubukene, ni urugendo rutarangira none cyangwa ejo, biradusaba guhozaho kandi tugafasha Perezida muri gahunda yashyizeho zo kurwanya ubukene nka Girinka n’izindi.”

Itorero rya EAR ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda kandi afite abayoboke benshi basaga miliyoni 1,2.

Umuyobozo wa EAR, Musenyeri, Dr. Laurent Mbanda yavuze ko mu ntego zabo harimo kwigisha ijambo ry’Imana ariko bikajyana no guteza imbere abaryigishwa kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Musenyeri Mbanda yavuze ko baharanira gutegura abayobozi ku rwego rw’itorero ari nabo usanga bakorana n’inzego z’ibanze ndetse n’ubuyobozi bwite bwa leta.

Itorero rya EAR rifite ibikorwaremezo bitandkanye mu gihugu bifitiye abanyarwanda akamaro birimo amashuri kuva ku y’incuke kugeza kuri Kaminuza, amavuriro, ibitaro n’ibindi.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko amadini akwiriye kugira uruhare rukomeye mu gufatanya na Leta guhindura imibereho myiza y'abaturage
Musenyeri Mbanda yavuze ko basanzwe bafatanya na Leta muri gahunda z'iterambere, gusa yemeza ko hari ibikwiriye kunozwa
Inama yitabiriwe n'abayobozi muri Minaloc no muri EAR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .