Miliyoni zirenga 900 Frw zigiye kwifashishwa mu gushyiraho imirima y’icyitegererezo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kamena 2020 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko ku bufatanye n’uruganda rukora ifumbire rwa ’Rwanda Fertilizer Company (RFC)’, miliyoni $1 (arenga miliyoni 930 Frw) igiye gukoreshwa mu gushyiraho imirima y’icyitegererezo irenga 450, mu rwego rwo kubaka ubushobozi mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda.

Minagri yabitangaje ubwo yavugaga ko uruganda RFC rwatanze inkunga ya toni 500 z’ifumbire ya DAP izahabwa abahinzi bato, mu kubafasha guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus bakazamura umusaruro. RFC ni uruganda ruzakora ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’uruganda OCP rwo muri Maroc, rukora ifumbire.

Iyi fumbire izakoreshwa hafi kuri hegitari 5000, ikazahabwa abahinzi b’amikoro make mu gihembwe cy’ihinga 2021 A.

Minagri yavuze ko uruganda ‘RFC’ ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Iterambere ry’Ifumbire (IFDC), ruzahugura abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku buryo bwo kuvanga ifumbire hashingiwe ku miterere y’ubutaka bw’agace runaka n’ibyo igihingwa gikeneye.

Yakomeje iti “Ibi bizafasha abahinzi kumenya ibyo ubutaka bwabo bukeneye biberanye n’ibihingwa, bityo bashobore guhangana n’imbogamizi zo kuzamura umusaruro bajyaga bahura nazo. Ubu bufatanye kandi buzafasha gukora amagerageza ku moko y’ifumbire ikoreshwa by’umwihariko mu buhinzi bw’ibishyimbo, soya n’ingano.”

“Biteganyijwe ko hafi miliyoni $1 izakoreshwa mu gushyiraho imirima y’icyitegererezo irenga 450 mu rwego rwo kubaka ubushobozi. Ibi byose bizakorwa hagamijwe kwigisha abahinzi n’abandi bafatanyabikorwa uburyo bwiza bwo gukora ubuhinzi uhereye ku guhitamo imbuto nziza, ikoreshwa ry’ifumbire, ikoreshwa ry’imashini mu buhinzi kugera ku gufata neza umusaruro.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yashimye iyi nkunga, avuga ko biri mu murongo wa Leta wo guhangana n’ingaruka za Coronavirus hubakwa ubushobozi bw’abahinzi n’aborozi kugira ngo bashobore kuzamura umusaruro, bityo haboneke ibyo gutunga abaturage bihagije.

Yavuze ko ije yunganira gahunda yo gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro bakeneye, kugira ngo bongere umusaruro w’ubuhinzi “tubone ibyo kurya bihagije.”

Hagiye gutangira umushinga uzateza imbere ikoreshwa ry'inyongeramusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .