00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni zirenga 512 Frw zigiye gukoreshwa mu gutera inkunga abaturiye Pariki y’Akagera

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 Ukwakira 2022 saa 08:01
Yasuwe :

Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere dutatu dukora kuri Pariki y’Akagera bagiye guterwa inkunga ku mishinga 18 bakoze izatwara miliyoni 512 Frw, azaturuka ku rwunguko ruba rwabonetse ku basuye Pariki y’Akagera.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 27 ubwo abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu muri utu turere n’abayobozi b’imirenge icyenda ikora kuri Pariki y’Akagera bahuriraga mu nama yo gutoranya imwe mu mishinga izaterwa inkunga ku rwunguko rwa 2022.

Muri iyi nama herekanwe imishinga yakozwe n’abaturage baturiye Pariki y’Akagera kugira ngo iterwe inkunga mu rwego rwo gusaranganya umusaruro ukomoka kuri Pariki z’Igihugu.

Mu mishinga myinshi uturere twagiye tumurika hemejwemo imishinga 18 izatwara miliyoni 512 Frw yose ikaba igamije gushyigikira abaturiye Pariki y’Akagera no kubafasha kwiteza imbere.

Imwe mu mishinga yemejwe mu Karere ka Kayonza irimo gutanga amazi avanwa mu butaka hifashishijwe imiresire y’izuba, kugura imashini zizaterwamo inkunga amakoperative yo mu gakiriro ka Cyarubare nako kubatswe na Pariki, gutera inkunga ubukerarugendo bushingiye ku buvumvu, isoko rito rya kijyambere, gutera inkunga ibagiro rya Nyakora, kugura ibikoresho biyungurura bikanatunganya ubuki ku bamvumvu baturiye Pariki, gutera inkunga ubworozi bw’amafi, kubaka inzu abanyeshuri bariramo ku ishuri ribanza rituranye na Pariki n’ibindi byinshi.

Mu Karere ka Nyagatare harimo gutanga amazi avanwa mu butaka hakoreshejwe imirasire y’izuba, gufasha koperative ebyiri zorora inzuki, kubaka isoko rito rya kijyambere, gutera inkunga koperative y’ubworozi bw’ingurube n’indi itandukanye.

Mu Karere ka Gatsibo harimo kubaka isoko rito rya kijyambere, kubaka inzu y’ubukorikori izakorerwamo n’abaturutse Tanzania baturiye Pariki, gutera inkunga umushinga w’ubworozi bw’amafi n’ubw’inzuki.

Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe guhuza Pariki n’abaturage, Ishimwe Fiston, yavuze ko imishinga myinshi batoranyije ari iyihindura ubuzima bw’abaturage ndetse n’indi ituma babasha kwinjiza amafaranga.

Yavuze ko impamvu bahitamo gutera inkunga iyi mishinga ari uko Pariki ari iy’abaturage kandi ko bakwiriye kubona inyungu kurenza abandi bose.

Ati “Amafaranga tuzabateramo inkunga ni 10% by’urwunguko rw’uyu mwaka wa 2022, iyo imibereho yabo imeze neza ntabwo bashobora kugira ibitekerezo byo kuza guhiga muri Pariki, ibi rero dukora bigira uruhare mu kugabanya ubuhigi.”

Yavuze ko uko abaturage bakorerwa ibikorwa byiza nk’ibi ngo bigira uruhare runini mu kugabanuka kw’abahiga inyamanswa, aho kuri ubu imitego yagabanutse ikava kuri 300 mu mwaka ushize ikagera kuri rirndwi y’ababa bashaka guhiga inyamaswa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yashimiye Leta ku kuba yariyemeje guha abaturage urwunguko.

Yavuze ko imishinga bahisemo ari imishinga myiza abaturage bifuje kandi ko imyinshi iganisha ku guha amazi meza abaturage ba Rwimiyaga na Karangazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolly, yavuze ko bo bafite umurenge umwe wa Rwimbogo ukora kuri Pariki y’Akagera agasanga ibikorwa byatoranyijwe ari ibikorwa bikenewe cyane mu baturiye iyi Pariki bifite agaciro ka miliyoni 77 Frw.

Kuva iyi gahunda yo gutanga urwunguko rungana 10% ku baturiye Pariki y’Akagera yatangira mu 2005 hamaze gutangwa arenga miliyari 3 Frw yatewe inkunga imishinga 176 muri utu turere dutatu, imishinga myinshi yakozwe ikaba yaragiye ihindura imibereho myiza y’abaturage.

Miliyoni zirenga 512 Frw zigiye gukoreshwa mu gutera inkunga abaturiye Pariki y’Akagera
Ishimwe Fiston ushinzwe guhuza ibikorwa bya Pariki y’Akagera n’abaturage yavuze ko amafaranga batanga ku mishinga yazamutse cyane muri uyu mwaka
Abayobozi b’uturere bungirije bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .