Miliyoni 96 z’amayero zigiye kubakishwa uruganda rutunganya amazi yanduye mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 25 Mutarama 2020 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe isuku n’isukura (WASAC), gitangaza ko imirimo yo kubakwa uruganda rwa mbere rutunganya amazi yanduye mu Mujyi wa Kigali ‘Kigali Central Sewage System’ yatangiye, aho kwishyura abafite ibikorwa by’aho ruzubakwa bigeze kuri 62% naho uruganda rukazaba rwuzuye mu myaka ibiri.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko abantu basaga ibihumbi 500 bapfa bazize indwara ziterwa n’umwanda, ukomoka ku mazi yanduye.

Ni igisobanuro cy’uko amazi yanduye arimo; aturuka mu bwogero, mu bwiherero, mu bikoni n’ahandi, iyo adakusanyirijwe hamwe ngo atunganywe yongere gukoreshwa ahinduka ikibazo ku bidukikije n’ubuzima bwa muntu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amabwiriza agenga ibidukikije no Kurwanya ibihumanya ibidukikije muri REMA, Remy Duhuze, avuga ko usibye ubuzima bw’abantu, amazi yanduye ahumanya ibidukikije muri rusange ari na yo mpamvu kuyatunganya ari ngombwa.

Ati “Aya mazi ashobora no kwinjira mu butaka akaba yabuhumanya ariko akaba ashobora no kugera aho ahura n’amazi yo mu nsi y’ubutaka ndetse n’amazi yo hejuru y’ubutaka nk’ay’ibishanga n’ibiyaga agatwaramo bya bihumanya afitemo”.

“Ni yo mpamvu rero dusabwa kwirinda ko ya mazi yanduye aturuka mu ngo no mu zindi nyubako yagera mu bidukikije atabanje gutunganywa kugira ngo bya bindi bihumanya bibanze gukurwamo.”

Impuguke zerekana ko kutagira uruganda rutunganya amazi yanduye mu mujyi nka Kigali bibangamiye imiturire n’ubuzima bw’abawugenda, aho rimwe na rimwe humvikana n’abapfa bazize kugwa mu byobo abaturage bayayoboramo.

Ku bufatanye bwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse na Banki y’u Burayi ishinzwe ishoramari, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye umushinga wo kubaka uruganda rwa mbere runini uzakusanyirizwamo amazi yanduye rukayatunganya akongera gukoreshwa.

Ni umushinga uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Isuku n’Isukura, WASAC. Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ry’ibikorwa remezo by’isuku n’isukura muri WASAC, Murekezi Dominique, avuga ko kwishyura abafite ibikorwa ahazubakwa urwo ruganda bigeze kuri 62% na ho imirimo nyirizina yo kurwubaka iteganyijwe gutangira muri Nyakanga 2020.

Ati “Tugeze ku kigero cya 62% twishyura abazagirwaho ingaruka n’uwo mushinga. Turimo no gushaka rwiyemezamirimo uzadufasha kubaka ibyo bikorwa remezo tukaba tugeze nko muri kimwe cya kabiri cyo kumubona aho twiteze ko tuzamubona muri uku kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka ku buryo imirimo yatangira mu kwezi kwa Karindwi.”

Kigali Central Sewage System izubakwa ku Giticyinyoni, bizatwara miliyoni 96 z’amayero, asaga miliyari 99 Frw. Biteganyijwe ko uruganda ruzatangira rutunganya amazi yanduye aturuka mu duce twa Nyarugenge, Muhima n’igice kimwe cy’Umurenge wa Gitega.

Amazi yanduye azajya atunanywa yongere gukoreshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .