Iyi nkunga yatanzwe ku wa 4 Ukuboza 2020, bigizwemo uruhare na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) n’Ikigo cy’Ubutwererane cya Koreya y’Epfo (KOICA).
Muri rusange miliyoni 100 Frw nizo zahawe koperative 55 zo mu Turere twa Karongi, Muhanga na Ngororero, aho gahunda ya ECOBRIGADE yatangirijwe hagamijwe kuzifasha gushyira mu bikorwa imishinga igenewe guteza imbere abanyamuryango.
Mu bikorwa urubyiruko rwakoze harimo guca amaterasi y’indinganire n’akora ku misozi ihanamye no gutera ibiti ku nkengero z’imigezi hagamijwe kubungabunga icyogogo cya Nyabarongo ari nako rwizigamira mu mafaranga rukuyemo.
Umuyobozi wungirije wa Koperative Abadacogora ikorera mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero, Nzaberahose Théoneste, yavuze ko inkunga bahawe igiye kurushaho gutegura ejo habo hazaza nk’urubyiruko.
Ati "Inkunga twahawe twese turayishimiye kuko igiye kurushaho kudukura mu bukene ndetse no kudufasha gutegura ejo hazaza hacu kuba heza nk’urubyiruko."
Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare, NISR, ku bushakashatsi ku murimo n’ubushomeri mu Rwanda bwakozwe muri Kanama 2020, igaragaza ko mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda, ikigero cy’ubushomeri cyari kuri 13.1% ariko kubera ingaruka z’iki cyorezo, muri Gicurasi cyazamuka kuri 22.1%.
Gusa nyuma y’aho igihugu kiviriye mu bihe bya guma mu rugo n’ibikorwa bimwe na bimwe bikongera gusubukurwa, kugeza muri Kanama ikigero cy’ubushomeri cyageze kuri 16.0%.
Umubare w’abafite akazi warazamutse uva kuri 3.199.104 wariho muri Gicurasi ugera kuri 3.212.097 muri Nyakanga, mbere y’uko uzamuka na none ukagera kuri 3.667.611 muri Kanama 2020.
Hashingiwe kuri iyi mibare bigaragara ko kuva muri Gicurasi 2020 kugera muri Kanama umubare w’abafite akazi wazamutse ku kigero cya 15%. Mu gihe kuva muri Kanama 2019 kugera Kanama 2020 wazamutse ku kigero cya 16%.
Gusa iyi raporo igaragaza ko umubare w’abantu bakora imirimo y’ubuhinzi wagiye ugabanuka uva kuri 56.1% wariho muri Gashyantare 2020 ugera kuri 49.3% muri Kanama, ni ikigero kiri hasi kandi na none ugereranyije na 50% wariho muri Kanama 2019.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yavuze ko mu gutangiza iyi gahunda hari hagamijwe ko urubyiruko rwahanga umurimo ruhereye aho rubarizwa.
Ati "Ni uko twabonaga ari amahirwe urubyiruko rwahangamo imirimo rukayihanga ariko ruri aho rutuye."
Yavuze ko bifuza ko urubyiruko rwakwihangira imirimo rukora imirimo itandukanye ibateza imbere.
Yakomeje ati "Turifuza ko urubyiruko ruba ruri mu buhinzi rukabona ayo mahirwe ari mu buhinzi rukumva ko ari ayabo. Tukifuza urubyiruko rushobora kwihangira imirimo iri mu ikoranabuhanga, tukifuza urubyiruko rukora imihanda rukoreshe ayo mahirwe ahari, bayacakire natwe tuzabashigikira.’’
Umuyobozi uhagarariye UNDP, Maxwell Gomera, yavuze ko impamvu bibanze ku rubyiruko ari uko umubare w’Abanyarwanda benshi ari urubyiruko.
Ati "Muri iki gihugu umubare mwinshi ni urubyiruko. Niyo mpamvu twahisemo urubyiruko kugira ngo tubahe amahirwe, bahange imirimo. Dufatanyije na KOICA twatanze amadolari ibihumbi 800 kugira ngo dushobore gutangiza uyu mushinga kandi twishimiye uburyo urubyiruko rwabyakiriye.’’
Usibye kuba uru rubyiruko rwahawe inkunga, hanabaye igikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto ziribwa bigera ku 2410 mu turere twose twabereyemo iki gikorwa.
Mu mwaka umwe imaze itangiye, iyi gahunda yatanze imirimo ku rubyiruko rusaga 4200 rwibumbiye mu makoperative rukaba rumaze kuzigama amafaranga agera kuri miliyoni 11 Frw azarufasha gukora imishinga binyuze mu makoperative yashinzwe.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!