KABISA ni ikigo gicuruza imodoka z’amashanyarazi n’ibikoresho bijyana na zo, kikanatanga serivisi zo gukora no gusuzuma izagize ibibazo. Gifite igaraje i Gasanze mu Karere ka Gasabo.
Cyatangiye ibikorwa byacyo mu 2022 ariko kibifungura ku mugaragaro mu 2023. Muri uyu mwaka wa kabiri batangije ibikorwa mu Rwanda, bamaze gucuruza imodoka zirenga 50 z’amashanyarazi [na chargeurs zazo] ndetse hanashyirwa sitasiyo rusange zirenga 23 hirya no hino mu gihugu.
Muri zo harimo chargeurs zinjiza umuriro ku rugero rwo hejuru zizwi nka ‘Fast Charger’ enye ziri i Rubavu, i Musanze, mu Rugunga n’indi iri i Nyarutarama.
Ibikorwa by’iki kigo bikubiye muri serivisi eshatu aho iya mbere ari ukugurisha imodoka z’amashanyarazi, indi ikaba iyo gushyira ‘chargeurs’ rusange z’izi modoka hirya no hino mu gihugu n’izindi zishyirwa mu ngo z’abantu.
Bacuruza imodoka zisanzwe n’izindi zifashishwa mu bucuruzi. Kuri ubu iki kigo gicuruza imodoka z’uruganda rwa BYD rwo mu Bushinwa n’iz’urundi ruganda rwitwa Farizon na rwo rwo muri icyo gihugu.
Indi serivisi iki kigo gitanga ni ubugenzuzi bw’ibi binyabiziga bikoresha amashanyarazi bihafishije igaraje n’ibikoresho bigezweho gifite, aho imodoka zagize ibibazo zitabwaho zinakasuzumwa.
Iyi gahunda yo gushyiraho izindi ‘Fast Charger’ yamaze gutangizwa mu Turere twa Bugesera, Rwamagana, Muhanga, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Nyamagabe, Huye, Burera, Rulindo ndetse na Nyagatare. Hari uturere tuzajya dushyirwamo ebyiri.
Izi ‘Fast Charger’ zizaba zifite ubushobozi bwo gutanga umuriro ufite kilowatt 240, mu gihe izisanzwe zihari ari iza kilowatt 40 na 120 [za zindi enye]. Bivuze ko izi nshya zizajya zuzuza imodoka mu minota iri hagati ya 10 na 30 bitewe n’umuriro wari usanzwemo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri KABISA, Ruberambuga Remy, yagaragaje ko gahunda yagutse bafite ari ugukomeza gushyira ingufu muri serivisi eshatu basanganywe ariko noneho zikagezwa no mu bindi bice byinshi by’igihugu.
Ati “Cyane cyane nka ‘chargeurs’ kugira ngo hashire impungenge mu bantu zo kuba bajya mu ntara bakabura aho gucomeka, aho ni ho dushaka gushyira imbaraga twibanda cyane mu byanya by’inganda biri mu Rwanda.”
Ati “Hari inkunga twabonye ya Ireme Invest turashaka kuzishyira [chargeur] mu gihugu hose ku buryo uyu mwaka uzarangira hari izindi ‘Fast Charger’ tuzaba twashyize mu turere twinshi tw’u Rwanda.”
Ubu KABISA ifite igaraje rimwe rikorerwamo imodoka z’amashanyarazi, ariko hari gahunda yo kwaguka hagashyirwaho n’andi menshi ndetse hakanatangizwa gahunda yo gutanga amahugurwa ko migenzurire y’imodoka no kujya mu mikoranire n’ibindi bigo bifite aho bihuriye n’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Inyungu zihishe mu gutunga Imodoka y’amashanyarazi
Abantu benshi bakunze kuvuga ko gutunga imodoka z’amashanyarazi bihendutse ugereranyije n’izikoresha lisansi.
Ruberambuga yavuze ko nk’uwakoreshaga lisansi y’ibihumbi 300 Frw ku kwezi, iyo afite imodoka y’amashanyarazi akoresha nk’ibihumbi 20 Frw gusa.
Ati “Uretse lisansi ariko hari n’ahandi atakaza amafaranga nko kumenesha amavuta kandi ibyo ntibibaho ku modoka y’amashanyarazi.”
“Ikinyuranyo giterwa n’imodoka ikoreshwa ariko nk’umuntu wakoreshaga ibihumbi 300 Frw ku kwezi ku modoka ya lisansi [nko ku modoka RAV4] ashobora gukoresha atarenga ibihumbi 20 Frw ku modoka y’amashanyarazi ariko noneho ubariye ku biciro byo mu rugo kuko mu bworohereze Leta yakoze harimo no kugabanya ikiguzi cy’umuriro ashobora kutarenza 5000 Frw.”
Yavuze ko nko ku modoka zitwara imizigo ku kwezi zikoresha amafaranga ari hagati ya 1,200,000 Frw na 2,000,000 Frw kuri lisansi no kumena amavuta, ariko imodoka nk’izo zikoresha amashanyarazi zishobora gukoresha hagati ya 50,000 Frw na 70,000 Frw.
Ruberambuga yavuze ko mu Rwanda isoko ry’izi modoka rizaba ryateye imbere mu myaka izaza.
Ati “Dukurikije uko dukora, abatugana n’ibibazo batubaza ubona ko hari ahari inyota. Abantu batangiye kumva uburyo bashobora kugabanya amafaranga batakaza ariko nanone bakarengera ibidukikije kuko izi modoka zidasohora imyuka mibi.”
Yavuze ko igikenewe ari ugushyira imbaraga nyinshi mu bukangurambaga kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa no kugira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’imodoka z’amashanyarazi.
Mu minsi ishize Guverinoma yafashe icyemezo cyo kongera igihe ubworoherezwe ku batumiza imodoka na moto bikoresha amashanyarazi, kugira ngo bikomeze kwishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya zeru.
Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe kwihutisha gahunda yo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi no kugabanya imyuka ihumanya ituruka mu binyabiziga. Iki cyemezo gisuzumwa buri mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!