Ni imibare MINEDUC yatangaje ibinyujije ku X, ko ayo yemerewe muri rusange ari 315.212.372 Frw.
Iti “Turabashimira umusanzu wanyu muri gahunda ya Dusangire Lunch. Mu gihe gito gusa, mwatugeneye 315.212.372 Frw ndetse mumaze kutugezaho 143.282.372 Frw. Dukomeze dufatanye kubaka u Rwanda rw’ejo heza twifuza.”
Muri Kamena 2024 ni bwo hatangijwe ‘Dusangire Lunch’, hagamijwe ko abana bose bagerwaho n’ifunguro rya saa sita na cyane ko hari ababyeyi birengagizaga uruhare rwabo muri iyo gahunda.
MINEDUC igaragaza ko ababyeyi 35% badatanga umusanzu wabo muri gahunda ya leta yo kugaburira abana ku ishuri.
Inkunga yatanzwe muri ‘Dusangire Lunch’ inyuzwa muri Koperative Umwalimu SACCO ariko hakifashishwa n’uburyo bwa Mobile Money, aho utanga akanda *182*3*10#.
Abanyeshuri barenga miliyoni 3,9 ni bo bagaburirwa ku mashuri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!