Miliyoni $12 zigiye gushorwa mu kubaka ibyambu ku Kiyaga cya Kivu

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 25 Mutarama 2020 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) kiratangaza ko ku bufatanye n’Ikigo giharanira Iterambere ry’Ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba (TMEA), hagiye gushorwa miliyoni $12 asaga miliyari 11 Frw mu kubaka ibyambu ku Kiyaga cya Kivu, mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi.

Abaturage bo mu turere dutanu two mu Ntara y’Iburengerazuba dukora ku Kiyaga cya Kivu, bakenera gukoresha inzira y’amazi mu bikorwa byabo bya buri munsi, bavuga ko ingendo zimara amasaha menshi ku buryo hari n’abo bisaba kurara mu nzira.

Ibyo ahanini biterwa n’uko nta bikorwaremezo bihari; birimo ubwato n’ibyambu. Abiganjemo abakunze gukora ingendo ziva cyangwa zijya mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Rusizi banyuze mu Kivu babwiye Radiyo Rwanda ko babonye ubwato bwihuta byabarinda kujya barara nzira.

Rutavogerwa Mussa utuye mu Karere ka Rutsiro yagize ati “Hari n’ubundi bwato buva Cyangugu [Rusizi] buza ino aha butwara abakerarugendo natwe bibaye ngombwa tukabona nk’ubwo bwato, bugezweho byadufasha. Nava hano nkagera i Cyangugu, ku masaha ane mu gihe nahakoreshaga 12.”

Hari abasanga n’umubare w’ubwato ukwiye kwiyongera kugira ngo abantu bajye bagenda banagaruke aho baturutse bitabasabye kurara mu mazi, nk’uko bikunze kuba ku bakora urugendo rwa Rubavu-Rusizi.

Munyurwa Robert we avuga ko hari abanga kurara mu nzira no guhura n’ibindi bibazo by’ingendo bagahitamo kujya kunyura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo berekeza mu Karere ka Rusizi bava mu ka Rubavu, avuga ko iyo ufite icyangombwa ujya i Goma ubundi ukerekeza i Bukavu ariho uva winjira muri Rusizi.

Ati “Iyo ushaka kujya i Kamembe, ufite ibyangombwa ujya i Goma, ukambuka ukajya ku cyambu ugafata ubwato buhari bitewe n’amafaranga ufite, ukagera i Bukavu, ukongera ukambuka umupaka ukagera i Cyangugu [Rusizi]."

Kubera kutagira ibyambu bigezweho abatwara ibicuruzwa birimo sima, umucanga, inzoga, amakoro n’ibindi bagorwa no kubona aho batsika [guparika k’ubwato].

Baziruwiha Valens avuga ko gutsika aho umuntu abonye bishobora no gutera ibyago byo gutoboka k’ubwato.

Ati “Kenshi hari igihe duparika ahantu ugasanga hari amabuye turafashwe, hari nubwo iyo icyombo cyaguye ku ibuye haba harimo ibyago by’uko gishobora gutoboka.”

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA kiratangaza ko hari umushinga mugari wo guteza imbere ubwikorezi mu Kiyaga cya Kivu. Imirimo yo kubaka ibyambu bigezweho icyiciro cya mbere kirimo icya Rusizi n’icya Rubavu izaba yarangiye muri Kamena mu 2021.

Ibikorwa by’uwo mushinga byerekana ko ubwato butwara abantu 30 na toni 3 z’ibicuruzwa buzaba bwageze mu Kivu muri Mata, na ho ubutwara abantu 150 na toni 10 buhagere mu mpera z’uyu mwaka.

Umuyobozi mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda avuga ko uwo mushinga mugari uzazana abashoramari benshi barimo abashyiramo ubwato ariko bakaba bateganya ko uzanaziraho uruganda rukora ubwato.

Ati “Dufite ikiyaga cya Kivu ariko usanga akenshi uburyo dukoresha buri hasi cyane, kubaka ibi byambu bizatuma abashoramari na bo baza bagashora imari, atari ukugura ubwato gusa kugira ngo babukoreshe muri ibi biyaga, ariko n’ahantu bakorera ubwato ni urundi ruganda ruzavuka.”

Miliyoni 12 z’amadolari ni ukuvuga asaga miliyari 11 z’amanyarwanda zatanzwe na TMEA ni zo zizakoreshwa muri uyu mushinga wo kubaka icyiciro cya mbere kigizwe n’ibyambu bibiri naho ibisigaye bizabe byuzuye mu mwaka wa 2022.

Usibye ibi byambu bizatanga akazi ku bantu bantu benshi, harateganywa gushyiraho ikigo kizigisha gutwara ubwato, kubuteranyiriza mu Rwanda, kubukanika n’indi mirimo ijyanye no kubwitaho.

Umushinga mugari wo kubaka ibyambu ku Kiyaga cya Kivu werekana ko buri Karere muri dutanu dukora kuri icyo kiyaga kazagira icyambu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .