Miliyoni 1$ igiye gukoreshwa mu kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 19 Kanama 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yatangije umushinga wa miliyoni imwe y’amadolari ugamije kugoboka abaturage bagezweho n’ingaruka z’imyuzure n’inkangu byibasiye tumwe mu turere tw’igihugu muri Nzeri 2019 na Gicurasi 2020.

Aya mafaranga azakoreshwa mu gufasha abaturage bo mu turere twa Gakenke, Ngororero na Nyabihu bagezweho n’ingaruka z’imyuzure n’inkangu byibasiye utu turere yatanzwe n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kugoboka abagezweho n’ibiza, UNCERF.

Iyi myuzure n’inkangu byagize ingaruka zikomeye ku baturage bo muri utu turere zirimo n’impfu dore ko muri Gicurasi mu Karere ka Gakenke hapfuye abantu 23 ndetse n’inzu 577 zirasenyuka.

Muri uku kwezi kandi mu karere ka Ngororero iyi mvura ikabije yahitanye abagera kuri 20 isenya inzu 1423, ibintu byatumye imiryango igera kuri 1977 isigara itagira aho kuba.

Uretse kwica no gusenya inzu, iyi mvura ikabije kandi yagize ingaruka ku buhinzi aho barimo ab’umuceri mu Karere ka Gakenke bavuga ko bahuye n’ibihombo bikomeye nyuma y’aho umugezi wa Mukungwa wuzuye ukabatwarira imirima.

Itangazo rya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi rivuga ko uyu mushinga witezweho kuzagoboka aba bose bagizweho ingaruka n’iyi mvura ikabije yaguye mu mpera za 2019 igakomeza no mu ntangiriro za 2020.

Minema ivuga ko iyi miliyoni y’amadorali izakoreshwa mu gufasha abaturage kongera kuzahura ibikorwa byabo by’ubuhinzi no mu kugura amabati na sima bizakoreshwa mu kubakira imiryango yasenyewe n’ibiza.

Ibihumbi 200$ bizakoreshwa mu guha imiryango 2900 igizwe n’abantu 13651 ibikoresho byifashishwa mu buhinzi nk’amasuka ibitiyo, amapiki ndetse n’imbuto kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wongere usubire uko wahoze kandi habeho kwihaza mu biribwa.

Agera ku bihumbi 800$ yo azakoreshwa mu kugura amabati na sima bizakoreshwa mu gushakira amacumbi imiryango 1765 yasenyewe n’ibi biza.

Mu gihugu hose inzego z’ubuzima, ubuhinzi n’ibikorwa remezo ndetse n’ibijyanye n’aho gutura biri mu byagezweho n’ingaruka zikomeye z’ibiza nk’uko byerekanwa n’mibare yakusanyijwe mu turere twose uko ari 30 aho abantu 317 bapfuye, inzu 8143 zigasenyuka ndetse na hegitare 9 383 zikangirika.

Abanyarwanda barasabwa kuba maso

Mu gihe ibihe by’imvura byegereje, Umunyamabanga uhora muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Olivier Kayumba, yabwiye The Newtimes dukesha iyi nkuru ko abanyarwanda bakwiye kwitwararika.

Ati “Abaturage bagomba gutanga umusanzu wabo mu kwirinda ibiza aho kugira ngo barindire ingaruka, ibi bashobora kubikora bazirika ibisenge by’inzu zabo kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga byoroshye.”

Kayumba yavuze ko leta izakomeza kugoboka abagezweho n’ibiza ariko aburira abari mu manegeka ko bakwiye gushaka uko bakwimuka bakajya gutura ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Agera kuri miliyoni 1$ agiye gukoreshwa mu kugoboka abaturage bo mu turere twa Gakenke, Ngororero na Nyabihu bagizweho ingaruka n'ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .