00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari zirenga 4,8 Frw zigiye kwifashishwa mu kubakira abarokotse Jenoside no kubaka inzibutso

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 18 August 2024 saa 10:10
Yasuwe :

Muri miliyari zirenga 1522 Frw zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage zagenwe mu ngengo y’imari ya 2024/2025, izigera kuri miliyari zirenga 4,8 Frw zagenewe imirimo yo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubaka/kwangura inzibutso za Jenoside.

Muri izo miliyari 4,8 Frw, izirenga 3,8Frw ni zo zagenewe umushinga wo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ni umshinga uzakorerwa mu turere two mu Mujyi wa Kigali, Rulindo, Nyamasheke, Rusizi, Nyaruguru, Nyanza, Kamonyi, Muhanga, Gisagara, Nyamagabe, Huye, Rwamagana na Kirehe.

Raporo ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN igaragaza ko mu bizakorwa mu ngengo y’imari ya 2024/2025 hazanavugururwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gihombo rwo mu Karere Nyamasheke, imirimo izatwara miliyoni 300 Frw.

Bizajyana na gahunda yo kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Bigogwe ruherereye mu Karere ka Rubavu ruzatwara miliyoni 305.4 Frw.

MINECOFIN igaragaza kandi ko hari n’ikindi gikorwa cyo kubaka urwa Mutete rwo mu Karere ka Gicumbi ruzatwara miliyoni 362 Frw.

Gahunda yo kwihutisha ibijyanye no kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iherutse no kugarukwaho n’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA.

Muri Gashyantare 2024 IBUKA yasabye inzego bireba kwihutsiha ibikorwa byo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside kuko umubare w’abakeneye ubwo bufasha utajyanye n’ikigero bikorwaho.

Byatangarijwe mu nama ngarukamwaka y’Inteko Rusange y’abanyamuryango ba IBUKA.

Icyo gihe Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yavuze ko abatishoboye bakeneye ubufasha bw’imibereho mu gihugu bakiri benshi ariko umuvuduko bikorwaho ukaba udahagije ngo bose bagerweho vuba.

Dr Gakwenzire yavuze ko ukurikije umuvuduko kubakira abarokotse Jenoside batishoboye biriho, usanga hadafashwe izindi ngamba nshya byazafata igihe kirekire.

Ati “Ingengo y’imari ikoreshwa ku rwego rwa buri karere turayizi, aho usanga umubare w’inzu zubakwa buri mwaka uri hasi kandi tuzi ko aho kuba n’ibyo kurya biri mu bikenerwa by’ibanze."

Yasabye ko hakorwa igenamigambi rishya kuri icyo kibazo kuko bishobora gufata imyaka igera muri 15 ngo abakeneye ubwo bufasha bose babe babubonye.

Mu ngengo y’imari ya 2023/2024 Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yahawe miliyari 11 Frw, agenewe gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho byari biteganyijwe ko hazubakwamo inzu 691 n’ibikoresho byazo.

Muri Werurwe 2024, MINUBUMWE yatangaje ko mu myaka 30 ishize gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zimaze gukoreshwamo arenga miliyari 417 Frw.

Ni amafaranga yakoreshejwe mu nzego zitandukanye zirangajwe imbere n’uburezi bwakoresheje arenga miliyari 199 Frw kuva hashyirwaho Ikigega gifasha abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) mu 1998.

Gahunda y’amacumbi na yo yatwaye arenga miliyari 112.9 Frw, gahunda y’ubuvuzi yatanzweho arenga miliyari 46.8 Frw haba ku bivurije mu gihugu no hanze yacyo.

Hari kandi inkunga y’ingoboka yatanzwemo miliyari 44 Frw ndetse n’inkunga ibyara inyungu yatanzwemo arenga miliyari 14.6 Frw.

Miliyari 3,8 Frw zagenewe kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .