00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari zirenga 2Frw zaracunguwe: Ishusho y’ibikorwa by’Urugerero ruciye ingando mu 2022

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 June 2022 saa 02:38
Yasuwe :

Uko umwaka utashye, abanyeshuri barangije kwiga icyiciro cy’amashuri yisumbuye bakora urugerero ruciye ingando rugamije gufasha uru rubyiruko gutangira gutekereza ibikorwa bitandukanye rushobora gukora mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo kandi binatanga impinduka mu iterambere ry’Igihugu.

Uru rubyiruko rukorera uru rugero mu bice bitandukanye by’igihugu, aho ruhabwa umukoro wo gukora ibikorwa bitandukanye bigamije kwishakamo ibisubizo no gukemura ibibazo byugarije uduce rwakoreyemo uru rugerero.

Urugerero ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda zashyizweho nk’uburyo bwo gufasha Abanyarwanda ubwabo kwigira no kwiyubakira igihugu kidashingiye ku mpano n’imfashanyo z’amahanga.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Ugushyingo 2011, yemeje gahunda y’Urugerero iteganywa muri Politiki y’Itorero ry’Igihugu mu Rwanda, rutangizwa ku mugaragaro na Perezida Kagame, tariki 15 Kamena 2013, mu muhango wabereye kuri Petit Stade i Kigali.

Muri uwo muhango Umukuru w’Igihugu yavuze ko “Urugerero ni ifumbire y’ubwenge, utarugiyeho aragwingira.”

Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1, 2017- 2024) mu nkingi y’Imiyoborere, Ingingo ya 106 iteganya kwimakaza umuco wo kwigira, gukorera hamwe, ubupfura, ubudahemuka, ubwisungane no gukunda igihugu, no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibangamiye Abanyarwanda b’ingeri zose.

Kongerera ingufu n’ubushobozi Gahunda y’Igihugu y’Ubwitange (Urugerero) ibarizwa mu Itorero ry’Igihugu, hagamijwe guhindura urubyiruko, abaturage bahora bashishikajwe no kwigira no kuba intiganda.

Mu 2017, hashyizweho gahunda y’Urugerero ruciye Ingando yabereye mu mirenge ya Gahunga na Kinoni mu Karere ka Burera, aho yitabiririwe n’intore 416 zihagarariye imirenge y’igihugu cyose.

Ni gahunda yakomeje gukura ari na ko itanga umusaruro. Muri uyu mwaka ibikorwa byakozwe mu rugerero ruciye ingando bifite agaciro k’asaga miliyari 2 Frw bigizwe n’inzu zagiye zubakirwa abatishoboye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero rwo kwigira” igamije gukangurira urubyiruko kwishakamo ibisubizo bibageza ku iterambere badategereje akimuhana ariko bigendanye n’indangagaciro na kirazira.

Muri uyu mwaka wa 2022 urugerero ruciye ingando rwitabiriwe n’abasore n’inkumi rwatangiye ku wa 14 Werurwe 2022 hiyandikisha abangana 27,407 ariko imibare igaragaza ko abarusoje ari 19,945 bingana na 72.8 % by’abari biyandikishije.

Nubwo bimeze bityo ariko ngo izi ntore zatanze umusanzu ukomeye kabone n’ubwo byari mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Covid-19 aho bimwe mu bikorwa byagendaga bikomwa mu nkokora n’uko guhuriza hamwe abantu benshi bitari byemewe.

Muri rusange mu gihugu hose ibikorwa by’izi ntore byibanze cyane ku kubaka inzu no kuzisana, kubaka uturima tw’igikoni mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato, kurwanya umwanda hubakwa ubwiherero, udutanda two kwanikaho amasahani n’ubukangurambaga.

Mu bindi bikorwa byagutse byakozwe binarimo iyubakwa ry’imihanda y’imigenderano, gucukura imiyoboro, guca imirwanyasuri mu bice bimwe na bimwe, kubaka ibyobo bifata amazi n’ibindi.

Ibi bikorwa byose byakozwe hirya no hino mu gihugu n’izi ntore z’inkomezabigwi icyiciro cya 9 bifite agaciro k’asaga miliyari 2.2 Frw.

Ku rwego rw’Igihugu iri torero ryasorejwe mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana yasabye inzego z’ibanze kurushaho guha umwanya urubyiruko kugira ngo rukomeze gukoresha ubumenyi rukuye muri uru rugerero.

Ati “Abanyarwanda barabivuga ngo umwana apfa mu iterura, ni ngombwa ko mu muryango hakomeza ibiganiro n’ababyeyi kugira ngo bafashwe gukomeza gusobanurira no guherekeza urubyiruko.”

Yakomeje agira ati “Inzego z’ibanze zirasabwa guhora zitegura ibikorwa urubyiruko ruhuriramo, ngira ngo nubwo urugerero twarushoje ariko rurakomeza. Rukomereza mu bikorwa bitandukanye birimo umuganda kuko dusanga nk’umuganda ukunze kwitabirwa n’abantu bakuru ugasanga urubyiruko ntiruza.”

Minisitiri Bizimana yasabye ubuyobozi gukora ibishoboka byose kugira ngo ubumenyi urubyiruko ruba rukuye ku rugerero butaba impfabusa.

Ubwo hatangizwaga uru rugerero, Minisitiri w’Uburezi wari wifatanyije n’abo mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Gisagara, yasabye urubyiruko kurangwa n’ibikorwa byiza, bakagendera kure ingeso mbi zirimo gufata ibiyobyabwenge, kwishora mu busambanyi n’izindi zishobora kubicira ubuzima.

Icyo gihe yagize ati “Uru rugerero rubaye mu gihe tubona ibibazo bitandukanye mu rubyiruko, birimo ubuzererezi, kunywa ibiyobyabwenge, gutwara inda zitateganyijwe ari abangavu ndetse hari n’igihe baziterwa n’ingimbi bagenzi babo. Ni umwanya mwiza rero wo kongera kugaruka kuri izo ndangagaciro bakabihugurirwa ndetse bagafata n’umwanya wo kwegera bagenzi babo.”

Igikorwa cyo gusoza uru rugerero kandi cyabereye mu turere dutandukanye twabaye indashyikirwa turimo Gakenke, Gatsibo, Rusizi na Kamonyi. Uru rubyiruko narwo rugaragaza ko rukwiye gukomeza uwo muco w’ubutore rukuye ku rugerero no guharanira kwigira mu bihe binyuranye.

Urubyiruko rwakoze ibikorwa byinshi birimo kubaka inzu no kuzisana
Meya Rubingisa Pudence yitabiriye uyu muhango wo gusoza ibikorwa by'urugerero ruciye ingando
Minisitiri Bizimana yari yambaye Kinyarwanda mu bikorwa byo gusoza urugerero ruciye ingando
Inka yashyikirijwe Akarere ka Nyarugenge mu gushimirwa ibikorwa byakozwe n'intore
Nyarugenge yahawe inka kubera ibikorwa byakozwe n'intore muri ayo mezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .